Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka27: Kudashyingura mu cyubahiro ababo bazize jenoside bibongerera ibikomere

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba hari ababo batarabona ngo babashyingure mu cyubahiro ari kimwe mu bituma ibikomere batewe na Jenoside bidakira.

Nshimyumuremyi Daniel yarokokeye mu Murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge na ho Mutabazi Martin yarokokeye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro ahahoze ari Komine Kanombe. Bavuga ko icyo gihe bitari byoroshye ubwo Jenoside yatangiraga. Za bariyeri nyinshi kandi zashyizwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Nshimyuremyi agira ati “utekereze ko kuva ku kigo iwacu kugera ahangaha kuri Café hari bariyeri eshanu. Agahanda mu kandi kose kabaga gafite bariyeri, ku buryo n’aho bakekaga ko haboneka inzira yo kuba hari abatutsi banyuramo bahunga, barahahagararaga kugira ngo uje wese bamwice”

Mutabazi avuga ko abasirikare bagindaga Perezida Habyarimana bagize mu kwica abatutsi. Agira ati “abasirikare nibo baje gushyira bariyeri mu Giporoso, kugira ngo hatagira uhanyura aha hose mu Giporoso uzamuka ujya kuri Gare. Hari bariyeri kumanuka werekera ku Cyamitsingi ntanzira wabashaga kubona. Umuhanda wose nta wundi muntu wabaga uhari uretse Interahamwe. Abafaransa bo babaga hano haruguru mu ikorosi na bo babaza ibyangombwa.  Umuhanda wo hasi wose abasirikare barawihaye kugera ku Murindi. Bicaga buri wese wageragezaga kuhanyura.”

Akomeza avuga ko mu myaka 27 ishize jenoside ibaye hari intambwe nini yatewe mu mibanire, gusa bashengurwa no kuba bataramenya aho bamwe mu babo bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “iyaba badufashaga bakatwereka abantu bacu ngo tubashe ku bashyingura. Ikibazo ibyo ntibabikora bituma dukomeza kugira agahinda k’abacu bakiri ahantu bajugunywe tukaba tutarabashyingura mu cyubahiro.”

Mu gihe igihugu kimaze gutera intambwe igaragarira benshi, abahanga mu birebana n’ubumenyi nyamuntu bemeza ko hari impamvu zishobora gutuma hari abinangira bagatsimbarara ku myumvire yabo, nk’uko bisobanurwa na Felix Banderemabaho, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Agira ati “gutsimbarara biraterwa n’impamvu zitandukanye kubera abo bari kumwe ikigare cyangwa se wa muntu winangiye ku mutima utabasha guhinduka, cyangwa kutamenya ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyeze; cyangwa imyumvire ye ntitume ahinduka ngo amenye n’aho iterambere rigeze, nk’uko abandi bari kuribona. Ntabashe kwakira impinduka nziza zihari, bityo uko igihe kigenda gihita akaguma mu mwijima.”

Nkubana Jean Paul, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize ikibazo cy’ihungabana, kuko hari abamaze kugezwa kwa muganga.

Agira ati “hagaragaye abantu babiri ubu bari kwa muganga Kibagabaga. Ubuyobozi b’umurenge wa Bumbogo nibo bakurikirana abo bafite ihungabana. Twiteguye ko n’abandi bose babasha kuboneka twabafasha kuko n’ingamba twafashe nk’umurenge wacu wa Bumbogo mu rwego rwa Ibuka ndetse n’umurenge, abantu baboneka tubafasha byihuse kugira ngo bagere kwa muganga.”

Imyaka 27 ishize jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, imiryango itandukanye yita ku barokotse jenoside ibasaba kudaheranwa n’agahinda, ariko kandi abafite intege nke cyane cyane abagihanganye n’ibikomere batewe na jenoside bagakomeza kwitabwaho.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities