Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka28: Abato bigire ku babaye intwari baharanire gutera ikirenge mu cyazo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, ku wa 21 Mata 2022 mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi, ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abakiri bato bajya bigira ku babaye intwari bagaharanira gutera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihe cyo kuzirikana ko hari abatutsi benshi bishwe barenga miliyoni, ariko ahantu hose tuhasanga n’abantu babaye intwari banga iyo politike y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nagiye ngaruka ku mazina amwe n’amwe nka Felecite Niyitegeka n’abandi. Iyi ntara y’Amajyepfo niyo ifite intwari z’igihugu zimaze kwemerwa nyinshi uhereye ku mwami Mutara lll Rudahigwa.

Abo rero ni ngombwa ko urugero batanze, abato babigiraho. Ni ukurebera ku ngero z’abeza, tugashyigikira ubuyobozi bw’igihigu cyacu, kuko ni ubuyobozi bwubaka ubumwe bw’abanyarwanda, igihugu gifite umutekano, giha uburenganzira buri wese, akarengane kagejeje kuri Jenoside Leta yacu irakarwanya, igakora ibishoboka byose ngo umunyarwanda abeho atekanye igihe cyose kandi ubuzira herezo. Tugomba gushyigikira Leta yacu, kuko nitwe ikorera irwanya akarengane ako ariko kose.”

Mukamunana Juliette umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Murambi, agaruka ku bukana Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko i Murambi, byatumye abura abana be babiri n’umugabo we akarokokana n’umwana we umwe. Yavuze ko i Murambi bahahungiye bazanywe n’ubuyobozi bw’icyari Perefegitura ya Gikongoro bavanywe mu nsengero, bizeye kurokoka ariko ntibabihabonera. Ashima Leta y’u Rwanda imuba hafi, akaba yarubakiwe, ubu aharanira gukomeza kubaho.

Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Nyamagabe bari mu nzira yo gukomeza kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda, nubwo hari ibibazo bagihura na byo, bagerageza gutwaza. 

Yagize ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi hano, abenshi ni abakecuru kuko muri Jenoside hagendaga hicwa cyane abagabo. Kuri ubu icyo twasaba Leta ni uko hari abafashwaga na FARG ariko ubu ntibagifite ubushobozi bwo gukora, bageze mu zabukuru n’abagombaga kubashajisha ntabo. Ubushobozi bw’igihigu bubonetse, ingoboka zakwiyongera. Inzu nyinshi zubatswe mu gihe cyo gutabara, ubu zirashaje bishobotse zasanwa zitarabagwaho.”

Yakomeje asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Nyamagabe bagishoboye gukora, batasigiwe ubumuga na Jenoside, kugerageza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu nka Girinka munyarwanda, bagakora bagakomeza guharanira kubaho.

Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside abarenga 50,000. Mu 2012, Leta y’u Rwanda yasabye ko rwo n’izindi nzibutso 3 rwajya ku rutonde rw’umurage wa UNESCO.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities