Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Kwibuka32: Muri Uganda hibukiwe Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu gihugu cya Uganda, ku wa 10 Mata 2026 habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibanzwe ku kuzirikana inzirakarengane zishwe zikajugunywa mu mazi, zikaza gutwarwa n’imigezi n’inzuzi zikagera mu Kiyaga cya Victoria.

Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Ggolo ruherereye mu Karere ka Mpigi, rushyinguyemo imibiri isaga 4,700 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. N’igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Uganda, Abagande, ndetse n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu.

Mu butumwa bwatangiwe aho, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye no kubera isomo amahanga yose. Yibukije ko ibimenyetso bisa n’ibyabanjirije Jenoside mu Rwanda bigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kubyitwararikaho.

Abagize umuryango Humura Victoria Warakoze, utegura ibikorwa byo kwibuka muri Uganda, bagaragaje ko gusura izi nzibutso bifasha abarokotse n’abafite ababo bahiciwe gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.

Umwe muri bo, Tuyisenge Liberatha, yagize ati: “Iyo nje aha nkakora urugendo numva ububabare abacu banyuzemo bikamfasha kwibuka ababyeyi bange n’abavandimwe bange”.

Murenzi Etienne na we yashimangiye akamaro k’iki gikorwa agira ati: “Kuza aha biradufasha cyane bituma turuhuka, tukibuka abacu bishwe bajunywe mu mazi niyo mpamvu nyamukuru tuza aha”.

Ku ruhande rw’abayobozi, Blaise Ndizihiwe, Visi Perezida wa kabiri wa IBUKA, yavuze ko kuba abarokotse bashobora kugera aho imibiri y’ababo iruhukiye ari igikorwa kibafasha mu gukira ibikomere. Yagize ati: “Turongera gukomeza Abarokotse jenoside, kumva umubyeyi wawe yarajugunywe mu mazi ntunabashe kumushyingura ni agahinda gakomeye, ariko nibura kugera aho aruhukiye birafasha”.

Me Nubumwe Jean Bosco, uyobora umuryango Humura Victoria Warakoze, we yibanze ku bibazo by’umutekano mu karere, agaragaza impungenge z’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri RDC. Yagize ati: “Iyo ugiye kureba uburyo ingengabitekerezo igenda igaragara mu karere by’umwihariko muri Congo biteye inkeke, twabigaragarije Abambasaderi batandukanye kugirango n’imiryango mpuzamahanga yumve ko ari inshingano zayo kurwanya Jenoside “.

Ibi byongeye gushimangirwa n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col (Rtd) Joseph Rutabana, wavuze ko imvugo z’urwango zigenda zigaragara mu karere zigomba kwamaganwa hakiri kare.

Yagize ati: “Biratangaje cyangwa ntibinatangaje kubona hari abantu benshi bagihari bakigarura imvugo z’urwango, mubihugu duturanye ho birakabije batwibutsa ibyatubayeho Kandi bakabitwibutsa bari hafi, rero nabivugiye hariya kugirango abashyitsi babyumve bageze ubutumwa ku bihugu byabo”.

Muri rusange, imibare igaragaza ko muri Uganda hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside irenga 10,900, iri mu nzibutso eshatu zirimo urwa Ggolo (Mpigi), Lambu (Masaka) na Kasensero (Rakai). Iyi mibiri yakuwemo mu Kiyaga cya Victoria mu 1994 n’umurobyi witwa Muhamudu Thauban afatanyije n’abakozi be.

Iki gikorwa cyabaye urubuga rwo kongera kwibutsa amahanga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itagomba kwibagirana, ndetse ko hakenewe ingamba zihamye zo gukumira ko ahandi hose yakongera kubaho.Muri Uganda bibutse Genocide yakorewe abatutsi, RDC ikaba yanenzwe kumyitwarire yayo muri ibi bihe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities