Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Leonidas Ndayisaba, yamaze kwerekeza gukora kuri Radio & TV10 nyuma y’igihe kinini akorera Isibo Radio & TV. Ibi byatumye iyi radiyo ihita ishaka undi munyamakuru uzasimbura uyu wari umaze igihe ayikoraho.
Leonidas, wamamaye cyane mu biganiro by’imikino kandi uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo butaziguye, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Radio Flash mbere yo kwimukira kuri Radio&TV10.
Muri iki kigo gishya, azajya akora mu kiganiro cy’imikino cyitwa Urukiko rwa Sports, gitambuka buri munsi kuva saa 10h00 kugeza saa 13h00. Biteganyijwe ko azatangira aka kazi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026.
Muri iki kiganiro azafatanya n’abanyamakuru barimo Jean Claude Kanyamahanga, Adelaide Muhayimpundu, Claude Hitimana na Ephrem Kayiranga, benshi muri bo bakaba barigeze gukorana igihe kinini kuri Radio Flash.
Leonidas agiye gusimbura Ngabo Roben, wari usanzwe uyobora iki kiganiro, ariko we akaba yarerekeje mu kazi ko gutangaza amakuru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Dukuzimana yasimbuye Leonidas kuri Isibo
Ku ruhande rwa Isibo Radio&TV, ntibyatinze gushaka uzasimbura Leonidas. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi radiyo yatangaje ko Dukuzimana Jean de Dieu uzwi nka Jah d’Eau Dukuze ari we ugiye kujya mu kiganiro cy’imikino.
Dukuze azajya akorana n’abandi banyamakuru barimo Denis Nkusi, Faustin Mugenzi na Felix Gakwandi mu kiganiro gitambuka kuva saa 9h30 kugeza saa 12h00.
Uyu munyamakuru mushya ateganyijwe gutangira kumvikana kuri Isibo Radio kuri uyu wa Mbere. Mu kazi ke k’itangazamakuru amaze gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio Salus, Radio 10, Rayol FM, Fine FM ndetse na IGIHE.

Jah d’Eau yaje kuri Isibo, Leonidas ajya kuri Radio & TV10







































































































































































