Panorama
Perezidansi ya Madagascar yatangaje ko Umukuru w’igihugu, Andry Rajoelina, ageza ijambo ku baturage kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, agamije guhosha no guhumuriza abaturage batangiye kumusaba kwegura.
Igihugu cyugarijwe n’ibibazo bya politiki, aho abaturage bari mu myigaragambyo kubera ibura ry’amazi n’amashanyarazi, bakaba batangiye gusaba Perezida wa Repubulika kwegura.
Nk’uko tubikesha Radiyo y’Abafaransa (RFI), Perezidansi yatanze ibyo yifashishije urubuga rwa Facebook, mugihe imyigaragambyo yakomeje gufata indi ntera, isaba ko Perezida Rajoelina yegura.
Ku wa Gatandatu, ibintu byarushijeho gukomera ubwo ingabo zimwe zifatanyije n’abigaragambya zatangaje umuyobozi mushya w’ingabo z’igihugu. Rajoelina yahise abamagana, avuga ko ari “igerageza ryo gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Kugeza ubu, Perezidansi yatangaje ko hari abantu bashaka kumugirira nabi, ariko ntiharamenyekana aho Perezida aherereye neza, ndetse kuva imvururu zatangira ntarasubira imbere y’abaturage.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira, abantu barenga igihumbi bateraniye i Antananarivo, mu murwa mukuru wa Madagascar, bashimira ingabo za Capsat zifatanyije n’abigaragambya. Muri bo harimo Marc Ravalomanana, wahoze ari Perezida, n’umusore w’imyaka 19 witwa Mikolo, wabaye ikimenyetso cy’urubyiruko rwiyemeje guharanira impinduka.
Abaturage bategereje kumva ijambo rya Perezida Rajoelina, biteze gusobanurirwa uko igihugu cyasohoka mu kavuyo ka politiki n’imvururu bikomeje kwiyongera.












































































































































































