Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugusyingo 2019, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, yateguwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibiganiro byibanze ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika, mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare rukomeye mu kongorera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Byari ngombwa rero ko twimakaza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, no gushyira imbere Ubunyarwanda nk’icyomoro cy’amateka yadukomerekeje, ikaba n’igihango dusangiye mu kubaka u Rwanda rutazima. Turashimira Kiliziya Gatolika, kuba yaragendanye na Leta, ikagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke bayo by’umwihariko, mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi, aho buri kibazo cyihutirwaga. Avuga ko byari iby’ingenzi cyane ko habaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Nyuma ya Jenoside twari dufite ibibazo bikomeye, byihariye kandi usanga ikibazo cyose kihutirwa. Gukemura ibyo bibazo, mu muryango ukomeretse, udafite umutekano uhagije, nta n’icyizere mu bantu, byari kugorana! Byari ngombwa rero ko twimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, no gushyira imbere ubunyarwanda nk’icyomoro cy’amateka yadukomerekeje, ikaba n’igihango dusangiye mu kubaka u Rwanda rutazima.”
N’ubwo hamaze gukorwa byinshi, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko inzira ikiri ndende, asaba Kiliziya Gatolika gukomeza kugira uruhare mu gukemura ahakiri ibibazo.
Ati “Dukomeze ibiganiro byiza dusanganywe mu miryango remezo, bidufasha kwimakaza ubutabera bwunga, no gusakaza umuco w’amahoro. Hari gahunda n’ubundi musanzwe mugiramo uruhare, nkaba nifuza kubasaba kuza kuganira uko hakongerwamo imbaraga.”
Mu hakenewe kongeramo imbaraga, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje harimo gukomeza gushyira imbaraga, mu rugendo rwo gusaba imbabazi, guhindura imyumvire, guhinduka no kubaka u Rwanda.
Kuri iyi ngingo yagize ati “Urugendo rwo kubabarira na rwo rugakurikiraho, kuko bituma uwakorewe icyaha abohoka, cyane ko aba agomba kubaho. Kandi kubaho abohotse nibyo bimufasha kurushaho -The power of Forgiveness. Byombi bikadufasha komora uwahemukiwe n’uwahemutse.”

Mu bindi Jeannette Kagame yagarutseho, birimo ingingo yo guhangana n’ihungabana, agaragaza ko hakirimo ihungabana mu byiciro bitandukanye bityo hagikenewe imbaraga mu bikorwa byo kuvura ibikomere hahujwe imbaraga z’amahoro n’iz’umutima. Hakwiye kandi kongera imbaraga mu bakiri bato bifuza gushinga ingo zabo bafasha kumenya gukumira amakimbirane
Yifashishije ibyavuzwe n’umwarimu akaba n’umushakashatsi Prof. Dr. E A J G Van der Borght mu nyandiko ye yise ‘Religions and reconciliation of conflicting socio-cultural identities’; aho agaragaza ko kugira ngo Kiliziya igire uruhare rufatika mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bitagomba gushingira gusa ku nyigisho zisanzwe z’iyobokamana, ahubwo bikongeraho kumva neza ibibazo byihariye by’imibanire n’imibereho y’abantu.
Uyu mwanditsi akomeza agaragaza ko ahantu hari amakimbirane, ivangura ndetse na Jenoside, Kiliziya yifashishije ibintu by’ingenzi birimo kongera gusuzuma urugendo rw’ubwiyunge, gutinyuka kwinenga, kubaka imyumvire n’inyigisho zihamye zo kwita ku mibereho n’imibanire myiza y’abantu.

Padiri wa Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, Rugwizangoga Obald yabanje kurwana no kwakira ibyamubayeho muri Jenoside, kuko yari amaze kwicirwa ababyeyi, ariko aza gusenga Imana ibimufashamo ababarira uwamwiciye Umubyeyi we (Nyina) ndetse yigira inama yo kwishyurira amashuli abana be babiri.
Padiri Obald ati: “Gutanga imbabazi utazisabwe ni ingenzi, ni na byo nabanje gukora, ibi nibyo abenshi basabwa.” Avuga ko mu bana b’uwamwiciye yishyurira amashuri, umwe yiga hanze y’Igihugu ubu ari hafi kurangiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle avuga ko muri iyi myaka 25 ishize Guverinoma y’u Rwanda imaze gukora byinshi birebana n’iyi gahunda, ariko ko hakiri urugendo rwo gukomeza kubinoza.
Avuga ko muri ubwo bufatanye Kiliziya yagombye gushyiraho umunsi umwe mu kwezi wagenewe isengesho ry’ubumwe n’ubwiyunge. Ati: “Hari abibazaga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda butashoboka, ubu bwagezweho nubwo hakiri intambwe yo gutera tugana imbere.”

Muri ibi biganiro bashimiye Kiliziya Gatulika uburyo yashyizeho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ishinzwe ibintu bifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi.
Munezero Jeanne d’Arc














































































































































































