Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ni Perezida wa Repubulika nk’uko biteganywa mu ngingo ya 108 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’ingabo
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Umutwe wa VIII, ingingo ya 159, igika cya kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ni we ushinzwe ibikorwa n’ubuyobozi by’Ingabo z’u Rwanda muri rusange.

General Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF)
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva tariki 22 Kamena 2013. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda muri Kamena 2013, avuye ku buyobozi bw’Ingabo za UNAMID aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.
General Nyamvumba yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, imwe muri yo twavuga nko kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka, umutwe wa Mechanised ndetse Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka. Iyo mitwe yagiye ayiyobora kuva 1995, 1996 no mu 1997. Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye operasiyo n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo.
Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2006. Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare. Yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.
General Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo mu 2003. Afite imidari irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’urugamba, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni (UN) igihe kirekire.
Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ashinzwe kuyobora no gushyiraho gahunda zose zijyane n’ibikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka, akaba ariyo mirimo atunganya.

Lieutenant General Jacques Musemakweli, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka guhera tariki ya 08 Gashyantare 2016.
Lt Gen. Musemakweli, yakoze imirimo ikomeye ahabwa n’inshingano zikomeye muri ba ofisiye bato n’abakuru. Yayoboye umutwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu mbere y’uko agirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Yabaye umuyobozi wa 1 Inf. Div. Land Force/RDF, yayoboye J9 (Civil Military Cooperation), ayobora urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare J2, yabaye umuyobozi wungirije w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, yayoboye ingabo zirwanira mu mazi, aba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa G3.
Lt Gen. Musemakweli yize amasomo menshi arebana n’ibikorwa bya gisirikare mu bihugu bitandukanye arimo Junior Command and Staff Course at Zimbabwe Command and Staff College i Harare muri Zimbabwe. Air Command and Staff Course- Maxwell Air Base Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na National Defence College. Karen, i Nairobi muri Kenya.
Afite impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu by’ubuganga (Diploma in Biomedical Sciences) yakuye muri Kaminuza ya Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo; Air Command and Staff College Resident Diploma-Air University, Maxwell AFB yakuye Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu bumenyi mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Nairobi muri Kenya; afite kandi impamyabushobozi ihanitse (Masters of Science in Global Security/Full Time yakuye muri Royal Military College of Science/Cranfield University mu gihugu cy’u Bwongereza.
Lt Gen. Musemakweli afite kandi impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu cyongereza cyo muri Amerika yakuye muri Defence Language Institute/English Language Center (Lackland Air Force Base, Texas muri Leta Zunze ubumwe za Amerika; Diploma International Officer School/Air Command and Staff Course. Maxwell AFB, yakuye Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Certificate of Mobile International Defence Management Course/ Defence Resources Management Institute (Naval Post Graduate School, Monterey, California-U.S) yakuye i Nairobi muri Kenya; Certificate on Executive Seminar on Professional Force Development (U.S Defence Institute of International Legal Studies); Certificate at African Center of Strategic Studies yakuye i Washington D.C. na Certificat du 12e Forum de IHEDN sur le Continent Africain (Institut de Hautes Etudes de Defence Nationale-(IHEDN) yakuye i Paris mu Bufaransa. Lt Gen Jacques Musemakweli arubatse, afite abana bane.
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Major General Aloys G. Muganga, Umugaba Mukuru w’agateganyo w’Inkeragutabara
Major General Aloys G. Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara tariki 20 Ugushyingo 2018. Mbere y’uko ashyirwa kuri uyu mwanya yari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari. Mu yindi mirimo yashinzwe harimo ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo zirwanisha imodoka za burende, yabaye umuhuza wa gisirikari w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Arusha hamwe n’izindi nshingano z’ubuyobozi za RDF zitandukanye.
Maj. Gen. Muganga afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigisha iby’intambara (USAWC) mu 2007; Amasomo ahanitse mu bya gisirikari (KDF CSC) – PSC, Kenya n’andi masomo ya kinyamwuga mu gisirikari; afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gucunga imishinga yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.
Maj. Gen. Muganga yahawe umudari wo kubohora Igihugu, umudari wo kurwanya Jenoside, uwo kuyobora ingabo ku rugamba, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, Combat Action Medal, umudari w’ishimwe rya Perezida, Umudari wo kubungabunga amahoro, Community Service Ribbons n’iyindi itandukanye. Major General Aloys G. Muganga arubatse, afite abana bane.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Major General Charles Karamba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere
Major General Charles Karamba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere ku itariki 28 Ukwakira 2015.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere ashinzwe ubuyobozi n’ ibikorwa by’Ingabo zirwanira mu kirere agomba gutangira raporo k ’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda umukuriye mu kazi.
Yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye za gisirikare haba ku rwego rw’aba ofisiye bato n’abakuru. Mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere yari Umuyobozi w’Ishuri ry’abasirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF Command and Staff College).
Mu yindi mirimo yakoze, yabaye Umuyobozi wa Brigade 511 yo muri Diviziyo ya mbere mu ntara y’Iburasirazuba, yayoboye na Brigade ya 301 muri Diviziyo ya 3 mu Ntara y’Iburengerazuba. Yanabaye ushinzwe ubushakashatsi n’Iterambere mu ngabo z’igihugu.
Ku mirimo yakoreye hanze y’igihugu, yabaye Umujyanama wa Ambasade y’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ethiopia na Eritrea, kandi yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe abakozi mu ngabo za Loni zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Maj. Gen. Charles Karamba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi yakuye muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda; afite impamyabumenyi y’Imibanire mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza yo muri Ghana, Accra mu kigo kitwa LECIA (Legon Center for International Affairs), afite Impamyabumenyi ihanitse (Masters) ku mitunganyirize y’Umutekano w’igihugu yakuye muri Kaminuza y’Ingabo z’Amerika/National War College. Yize ibyo kuyobora abasirikare mu Ishuri rikuru ry’Ingabo za Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College); afite Dipolome yo ku rwego Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y’Ingabo za USA/National War College (Diploma International Fellows Program). Ni umwe mu bahagarariye (Fellow) Ishuri rya US National War College.
Maj. Gen. Karamba afite kandi Certificate mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro yahawe n’Ikigo kigisha kubungabunga amahoro (Kofi Anan International Peace Keeping Centre (KAIPKC); Certificate mu gukemura ibibazo by’Intambara hagati mu gihugu yakuye muri Kaminuza yo mu Bwongereza, Cranfield University; Certificate mu gutunganya Ingabo za kinyamwuga (United States Defense Institute of International Legal Studies) na Certificate mu bikorwa byo guteza imbere imibanire y’abasirikare n’abasivile yakuye US Air Force Special Operations School, Hurbertfield, Florida muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Maj. Gen. Karamba yabaye umwe mu ba Ofisiye batanu bahagarariye RPA mu Itsinda rya GOMN “Groupe d’Observateurs Militaires Neutres” (GOMN) mu 1991. Yabaye mu rugamba rw’Ingabo za RPA rwo kubohora igihugu, imirimo ya nyuma yakoze icyo gihe ni iyo kuba umukuru w’urwego rw’iperereza rwa Batayo ya 3 y’abasirikare ba RPA bari mu nyubako ya CND (Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko) mu minsi ya nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Yayoboye itsinda ry’abasirikare bagiye Darfur kugenzura no gusesengura niba Guverinoma y’u Rwanda yahohereza ingabo ku busabe yari yagejejweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bwo kohereza ingabo i Darfur; yanayoboye itsinda ry’abasirikare ba RDF boherejwe Khartoum kugenzura no gusesengura niba Guverinoma y’u Rwanda yakohereza ingabo muri Sudani ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye. Yagize uruhare mu itegurwa ry’Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Loni ku iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani.
Major General Karamba afite imidari irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, Uw’Urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora Ingabo n’urugamba, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu hamwe n’uwo kubungabunga amahoro. Major General Karamba arubatse, afite abana batatu.
Ubwanditsi














































































































































































Wisdom Tamakloe
February 8, 2020 at 13:11
Congratulations Sir