Raoul Nshungu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati ya Tchad n’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable, bari muri Tchad kuva wa 15 Nyakanga 2025. Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku bufatanye bufitiye ibihugu byombi akamaro.
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe mu 2021 uguye ku rugamba, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.
Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad iri kwigira ku Rwanda, cyane ko rwabaye igihugu cy’icyitegererezo bitewe n’uburyo rwashoboye kwikura mu bihe by’icuraburindi mu myaka 31 ishize, rukiyubaka.














































































































































































