Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Gatabazi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakora ibitandukanye n’inyungu z’abaturage

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakora ibitandukanye n’inyungu z’umuturage babiremereza cyane bihanangirijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga Akarere ka Rwamagana, abasaba gushyira imbaraga mu gutega amatwi abaturage no kubereka gahunda nziza Leta ibafitiye.

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rwamagana n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Yakomoje ku bayobozi bashaka gusambanya abakobwa n’abagore bahawe akazi, abanywa inzoga bagasinda bakananirwa gukora akazi, abaka ruswa ndetse n’abafata amandeni mu baturage bakanga kubishyura. Yababwiye ko atari indangagaciro bakwiriye kugira.

Yavuze ko hari abayobozi batesha umutwe abagore n’abakobwa bakorana, abasaba kujya babaha amahoro, uwashatse akajya kureba uwo bashakanye.

Yagize ati: “Aba badamu bari mu nshingano, aba bakobwa bakiri bato muzirikane ko bakwiriye kubahwa aho kugira ngo bamwe bashake kubagira ibikoresho, bashake kubazanamo imico mibi n’ingeso mbi zitabazanye mu kazi. Niba umukobwa yaraje gukora akazi ntabwo yaje kuba uwa bose.”

Ku kijyanye n’abakozi b’abasinzi ndetse n’abikopesha ku baturage bakabambura, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Ntabwo wagira agaciro imbere y’umuturage waramwambuye, ubusambanyi n’ubusinzi byose si indangagaciro ikwiriye kuranga umuyobozi.”

Yakomeje asaba abayobozi gukora uko bashoboye abaturage bakabibonamo aho kubabona bakiruka, abasaba kwiyubaha no guha agaciro akazi bakora; yabasabye kandi kumenya abaturage bayobora no kubitwaraho neza.

Minisitiri Gatabazi yanakomoje kuri raporo aherutse kubona, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ifite imiryango 166 idafite ubwiherero.

Yahise avuga ko mu nama izakorwa mu cyumweru gitaha iki kibazo kigomba kuba cyarangiye nta baturage bakigaragara badafite ubwiherero.

Ati “Ubu buri wese atanze amafaranga igihumbi ntitwabagurira amabati niba barayabuze, cyangwa se babwubake busigare budasakaye, ariko bagire ubwiherero bo kubaho batabufite. Rwose ntibyumvikana uburyo umuturage yubaka inzu nziza, ariko akananirwa no kubaka ubwiherero. Ni ikibazo cy’imyumvire kandi tugiye kugihagurukira.”

Yasabye abayobozi gukoresha imiganda ku rubyiruko rw’abakorerabushake ku miryango babona ikeneye ubufasha, abandi babashije kubwicukurira bakabegera bakabaganiriza, ku buryo iki kibazo gikemuka burundu.

Minisitiri Gatabazi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, gukurikirana ibyaha bikunze kugaragara mu gutanga amasoko ya Leta mu turere, kuko hakunze kubonekamo ruswa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities