Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, wavuze amagambo afite aho ahuriye n’Amategeko 10 y’Abahutu” yanditswe na Gitera Habyarimana Joseph.
Uyu Gitera yahoze ari umwe mu banyapolitiki badutse mu nkundura y’amashyaka menshi yabanjirije ubwigenge, hari mu myaka yaza 19571958.
Tariki 27, Ukuboza 2025, nibwo Gen Maj Ekenge yavugiye kuri televiziyo ya RDC( Radio Télévision Nationale Congolaise (RTNC) ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwigengesera kuko batabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Intego y’ikiganiro cye yari ugusobanurira abaturage uko intambara na AFC/M23 ihagaze.
Yaje kugera ubwo akomoza ku moko, avuga ko gushakana n’Umututsikazi bisaba kwitonda.
Ati: “Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara we kandi atari we.”
Avuga ko uwitwa ko ari uwo mu muryango w’umugore “ari we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza”.
Kuri X, abantu benshi banditse ko iyi mvugo irimo ivangura rishingiye ku bwoko, ko ikwiye kwamaganwa.
Minisitiri Nduhungirehe nawe yandikiye kuri uru rubuga nkoranyambaga ko ibyo uriya musirikare mukuru yavuze, ari ugushyigikira itegeko rya mbere mu icumi Gitera yise ‘Amategeko 10 y’Abahutu.’
Ati: “Dore noneho Umuvugizi wa FARDC ari gushyigikira, kuri RTNC, itegeko rya mbere ry’Amategeko 10 y’Abahutu (1990) yasohowe n’ikinyamakuru cy’abahezanguni b’Abanyarwanda, Kangura, gifite amateka mabi.”
Nduhungirehe yahise yomeka munsi y’inyandiko ye kopi y’ayo mategeko, avuga ko irya mbere muri yo rihuje n’ibyo Ekenge yavuze.
Ibi kandi byabaye nyuma y’aho Leta ya DRC ikoranye na FDLR ikagaba bitero ku Banyamulenge batuye muri Minembwe, ikakira i Kinshasa Jean-Claude Mubenga wavuze ko Abatutsi ari inyenzi zigomba kwicwa na virusi yo kurwanya.
Gitera washinze ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion de la Masse) yasohoye ariya mategeko Tariki 27, Nzeri, 1959.
Hari mu nama ya Kongere yayo yabeye muri Butare.
Itegeko rya mbere rya Gitera ryabuzaga Abahutu kwemera cyangwa kwizera Umututsi.
Andi yabuzaga kwirahira Umututsi, kujya inama na we, kugirana nawe umubano, abantu bakamwirinda.
Mu mpera z’umwaka wa 1990, ikinyamakuru Kangura cyakoranaga na Guverinoma cyarayagaruye muri nomero yacyo ya Gatandatu.
Mu makuru afite, Minisitiri Nduhungirehe yamenye ko ubwo Gen Maj Ekenge yavugaga aya magambo, yabaga ari kuyasoma mu nyandiko yanditswe n’abantu barimo Umubiligi Prof Filip Reynjens, kuko ijambo ‘ubwenge’ uyu musirikare yibanzeho rikunda gukoreshwa nawe mu gihe asobanura Abatutsi.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko n’iyo Perezida Félix Tshisekedi yakweguza Gen Maj Ekenge kubera ibyo yavuze, bitazabura kugira ingaruka ku Batutsi bo mu gihugu cye.












































































































































































