Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’Intebe Ngirente yarahiriye inshingano ze

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yarahiriye imirimo mishya yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame (Photo/Umuseke)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Ngirente Edouard yarahiriye inshingano nshya yahawe na Perezida Paul Kagame. Uyu Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, hashize amasaha atagera kuri atatu bitangajwe ko yashyizwe kuri uwo mwanya.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko yabanje kubiganiraho na Dr Ngirente Edouard bumvikana ko ari imirimo iremereye na we arabyumva; amushimira ko yemeye kuza gukorera igihugu, kandi azafatanya n’abandi, yavuze ko yasanze ari umugabo ufite imbaraga, ubushake, ubwenge n’ubumenyi bihagije.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko n’abagize Guverinoma amazina yabo arara atangajwe uyu munsi, avuga ko harimo abasanzwemo n’abashya bari bwinjiremo. Bose bakazarahira vuba.

Perezida Kagame yashimiye cyane Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya wo kuyobora Guverinoma.

Ati “Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere, ariko twumvikanye ko iyo mirimo iremreye ariko nta n’uwo ikwiriye gukanga kuko ikorwa n’abantu.

Nasanze yiteguye abyumva, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa; nanamubwiye ko mu bikorwa uko tubimenyereye nta ukora wenyine, turuzuzanya, dukorera hamwe nk’umuco.

Afite imbaraga, afite ubushake afite n’ubwenge bihagije n’ubumenyi, …kugira ngo ibimwitezweho bigerweho twese dushobore kubigeraho.”

Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi avuga ko  yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byabafashije kugira ngo bagere ku nshingano muri icyo gihe cye, kandi hari n’ibindi byinshi byo gukora.

Ati “Ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe bitari impfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro atari iyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.

Nyuma yo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yavuze ko habayemo gutindaho ariko ubu bigiye kwihuta, ndetse kuri uyu mugoroba ngo amazina y’abo bifuza cyangwa bumva bashobora gukora muri iki gihe aratangazwa.

Ati “hari abakomeza nk’uko bisanzwe hari n’abashya….Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya.”

Yashimangiye ko bagerageje ngo Guverinoma nshya abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo nubwo ngo nta bijya biba 100%,

Ati “Ariko turagerageza. Abanyarwanda bumve ko bahagarariwe na guverinoma ibatunganiye, ibisigaye bikaba gukora. Ntabwo tuzashimisha buri wese, ariko iyo ari benshi tugendera kuri uwo mubare.”

Perezida yavuze ko yifuza ko bitazatinda ku buryo bizagera mu mu mpera z’iki cyumweru Guverinoma iriho. Ikindi ni uko amazina y’abagize Guverinoma nshya arara atangajwe, hanyuma umuhango wo kurahira ukazakorwa ku munsi w’ejo.

Panorama

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya (Photo/Umuseke)

Perezida Paul Kagame ashimira Dr Ngirente Edouard (Photo/Umuseke)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities