Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’intebe Nsengimana Yahagarariye Perezida wa Repubulika Mu Nama Ya NEPAD

PM Justin Nsengiyumva.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yitabiriye, mu buryo bw’ikoranabuhanga, Inama ya 43 y’Inzego z’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zishinzwe Icyerekezo cya AUDA-NEPAD (HSGOC), aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni inama yaganiraga ku ngingo zireba iterambere rya Afurika mu ngeri nyinshi zirimo ubuzima, ikoranabuhanga no gusuzuma aho ibihugu by’uyu mugabane bigeze mu mihigo y’iterambere ryawo mu mwaka wa 2063.

Dr. Nsengimana yaboneyeho kubwira abandi bayobozi bari aho ko u Rwanda rukorana n’ibindi bihugu mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ku birureba, Nsengimana avuga ko u Rwanda rushaka ko ubwenge buhangano bukoreshwa mu kuzamura ireme ry’urwego rw’ubuzima, bikazarushaho gutuma abaturage babaho neza kandi igihe kirekire.

Ubusanzwe u Rwanda rufite politiki yitwa AI Policy ishingiye ku rwego rw’ubuzima, ubuhinzi n’uburezi.

Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzakoresha neza ubufatanye rufitanye n’ikigega kitwa Gates Foundation giherutse kurwemerera inkunga ya miliyoni nyinshi z’amadolari.

Nsengiyumva yabwiye abanyacyubahiro bari aho ko kuba u Rwanda ari icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’imiti ari indi ntambwe mu gufasha Afurika kugera ku byateza imbere urwego rw’ubuzima.

Yabwiye abari muri iyo nama ko u Rwanda ruzi neza akamaro ko gusigasira urwego rw’ubuzima, bigakorwa no mu buryo bukoresheje ubwenge buhangano.

Inama Dr.Justin Nsengiyumva yitabiriye ihuza Abakuru b’ibihugu bya Afurika igaterana igamije gutanga icyerekezo no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ku rwego rw’umugabane.

AUDA-NEPAD ni Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rushinzwe iterambere, rwashyizweho mu mwaka wa 2018, rukaba rwarasimbuye NEPAD (New Partnership for Africa’s Development) yari yatangijwe mu mwaka wa 2001.

Inshingano zarwo ni uguhuza no gukurikirana  imishinga y’ingenzi ku rwego rw’Afurika no mu miryango igize uturere twayo.

Igomba kandi kongerera ubushobozi ibihugu by’Afurika yunze ubumwe, gushaka no gukusanya inkunga n’ishoramari, gutanga ubujyanama bwa tekiniki mu gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’Afurika rizageza mu mwaka wa  2063, iki kikaba icyerekezo cya Afurika kigamije iterambere rirambye mu myaka 50 iri imbere.

Mu nama ya 43  Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yaraye yitabiriye, Perezida João Lourenço wa Angola yatowe nk’Umuyobozi wa Komite iyobora iryo huriro ry’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe bibumbiye muri AUDA-NEPAD asimbura Perezida Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities