Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yapfiriye mu bitaro byo mu Budage

Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Côte d’Ivoire, Hamed Bakayoko, yapfiriye mu bitaro byo mu Budage, nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki Gihugu.

Nk’uko tubikesha BBC, Bakayoko, warimo avurwa kanseri, yapfuye ku wa gatatu, nyuma y’iminsi mike agize imyaka 56.

Mu kwezi kwa karindwi mu 2020 nibwo yagizwe Minisitiri w’intebe, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwo yasimbuye Amadou Gon Coulibaly.

Perezida Alassane Ouattara yavuze ko Bakayoko yari “urugero ku bakiri bato n’umugabo w’intangarugero mu kwizerwa”.

Mu kwezi kwa kabiri, Bakayoko yajyanwe gusuzumwa mu Bufaransa, nyuma yoherezwa mu Budage kuko ubuzima bwe bwagendaga bumera nabi.

Uyu mugabo wahoze ari umushoramari mu itangazamakuru nyuma akaba umunyapolitiki, yakoze umurimo w’ubuhuza mu ntambara y’imbere muri Côte d’Ivoire yo kuva mu 2002.

Issiaka Sangare uvugira ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Front Populaire Ivoirien (FPI), yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bakayoko yari “umuntu ukomeye muri politiki no kunga igihugu”.

Patrick Achi ni we wagizwe Minisitiri w’intebe w’agateganyo, mu gihe Téné Birahima Ouattara, murumuna wa perezida, yagizwe Minisitiri w’ingabo w’agateganyo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities