Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza yasanzwemo Koronavirusi

Minisitiri w'ubizima w'Ubwongereza, Nadine Dorries, yamaze kumenya ko yanduye Koronavirusi yiyemeza kwishyira mu kato kugira ngo atanduza abandi (Ifoto/BBC).

Nadine Dorries, umudepite akaba na minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza bamupimye basanga afite icyorezo cya Koronavirusi (Coronavirus) cyiswe COVID 19.

Nk’uko tubikesha BBC Gahuza, Minisitiri Nadine yatangaje ko yafashe ingamba zose zo kwirinda kwanduza abandi amaze kubimenya, kandi ko yishyize mu kato iwe mu rugo.

Mu Bwongereza abantu batandatu bamaze kwicwa na coronavirus mu bagera kuri 382 bayanduye.

Ikigo cy’ubuzima cya leta cyatangaje ko kirimo kongera ubushobozi bwo gupima iyi ndwara mu gihe biteganyijwe ko abayanduye bashobora kwiyongera.

Iki kigo kirashaka kujya gisuzuma abantu 10,000 ku munsi aho gusuzuma 1,500 ubu gisuzuma ku munsi.

Gutangaza ibyavuye mu bizamini nabyo barifuza kubyihutisha umuntu akabona ibisubizo mu masaha 24.

Madamu Nadine Dorries yatangaje ko abashinzwe ubuzima bari gukurikirana abantu bose bahuye nawe, muri bo harimo n’abategetsi bakuru.

Uyu mugore w’imyaka 62 watangiye umwuga we nk’umuforomokazi, yavuze ko ahangayikishijwe na nyina w’imyaka 84 babana mu nzu watagiye gukorora ejo kuwa kabiri.

Ntabwo bizwi neza umubare w’inama Madamu Nadine yitabiriye ku biro bya minisitiri w’intebe cyangwa mu gace ahagarariye mu nteko mu minsi ishize.

Minisiteri y’ubuzima yaho yatangaje ko Madamu Nadine yagaragaje ibimenyetso kuwa kane w’icyumweru gishize.

Uyu munsi akaba yari yitabiriye inama yari yatumiwe na minisitiri w’intebe, kuva kuwa gatanu yahise atangira kwishyira mu kato.

Ibiro bya minisitiri w’intebe Boris Johnson ntibiratangaza niba nawe yasuzumwe iyi ndwara cyangwa aza kuyisuzumwa.

Abandi bategetsi benshi bahuye na Madamu Nadine biteganyijwe ko baza gusuzumwa.

Iyi ndwara kandi yatumye umukino wa shampiyona y’Ubwongereza wari guhuza Manchester City na Arsenal uyu munsi usubikwa nk’uburyo bwo kuyirinda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari ‘umukozi’ wa Arsenal basanze yarabonanye na nyiri ikipe ya Olympiakos yo mu Bugereki witwa Evangelos Marinakis basanzemo coronavirus.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities