Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Miss Rwanda 2020: Ingabire Jolie Ange ntiyakomezanyije n’abandi umwiherero

Mu gitondo cyo ku wa 17 Gashyantare 2020, mu ma saa tatu, bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi bushinzwe igikorwa cya Miss Rwanda bwatangaje ko Ingabire Jolie Ange (09) atashoboye gukomezanya n’abandi umwiherero kubera uburwayi.

Ingabire Jolie Ange, ufite No 09 yari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, ubu bari mu mwiherero i Nyamata mu karere ka Bugesera, aho bahabwa impanuro n’ibiganiro bitandukanye.

Amatora ya Miss Rwanda 2020 yahereye mu majonjora yo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, aho bahereye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 21 Ukuboza 2019. Bakomereje i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku wa 21 Ukuboza 2019, na ho mu ntara y’Amajyepfo igikorwa cyabereye i Huye ku wa 4 Mutarama 2020. Ku wa 11 Mutarama 2020 amajonjora yabereye mu ntara y’Iburasirazuba i Kayonza, basoreza mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Mutarama 2020.

Uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 azamenyekana ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities