Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Mu Bufaransa: Abatangabuhamya bagaragaza uruhare rwa Biguma nk’uwatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi

Mu gihe hakomejwe gutega amatwi abatangabuhamya mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris), bavuga ibyo bazi kuri Biguma, bagaruka ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye twa Nyanza (yahoze muri perefegitura ya Butare), nk’uwatanze amabwiriza ngo Abatutsi bicwe.

Ni uruhare rukomeye kandi rutaziguye kw’iyicwa ry’Abatutsi biciwe kuri za bariyeri, no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi abinyujije mu nama zategurwaga, nk’uko abatangabuhamya babivuga.

Hifashishijwe amashusho (Video conference), umutangabuhamya uherereye mu Rwanda, yagaragaje uruhare rwa Biguma avuga ko nk’uwari umuyobozi, iyo abajandarume badahaguruka ngo bashyigikire Abahutu, hatari gupfa Abatutsi benshi.

Yagize ati “Iyo nibutse uko byagenze […], abajandarume ni bo badushishikarije kwica Abatutsi, ni na bo baduhaye urugero rwa mbere rwo kwica.”

Kuri ibi perezida w’Urukiko yamusabye kurambura imvugo ye, atangira gusobanura uko byagenze ahereye ku gihe jenoside yatangiriye ahari muri Butare (I Nyanza).

Ati “Jenoside iwacu yatangiye ku itariki 22 z’ukwa kane, 1994. Matabaro wayoboraga cellule Murambi yatubwiye kujya kuri bariyeri yo mu Rukari, kandi twari dufite impiri, imihoro, n’ibindi…, mu ma saa tatu za mu gitondo twabonye imodoka irimo kapiteni Birikunzira na Adjudant Biguma ari we Hategekimana Philippe, bafite abarinzi 2 inyuma. Baratubwira ngo [ikintu kibateranyirije aha murakizi?] tuti ‘ntitukizi’ bati [ni ukwica Abatutsi, mukarya inka zabo].”

Perezida w’urukiko: Byarabatunguye?

Umutangabuhamya: Yego, byaradutunguye kuko tutari tubimenyereye!

Perezida w’urukiko: Wadushushanyiriza aho iyo bariyeri yari iherereye n’icyatumye ihashyirwa?

Umutangabuhamya: Hari mu mahuriro y’imihanda: uva mu Rukari undi uva mwina, umuhanda uva Mushirarungu n’isoko rya Nyanza. Icyatumye bayishyira aho ngaho ni uko Matabaro yavugaga ko ari byo byoroshye, kubona Abatutsi baca muri iyo mihanda.

Perezida w’urukiko: Ese uwo munsi hiciwe abantu benshi?

Umutangabuhamya: Baduhaye urugero rwo kwica umututsi wa mbere, yari Ngabonziza.

Perezida w’urukiko: Umujandarume wamwishe uramuzi?

Umutangabuhamya: Oya, sinzi amazina ariko nabibwiwe na Birikunzira na Adjudant chef Biguma; bamaze kurasa Ngabonziza bahise batubwira ngo tumumaremo umwuka, nib wo twamuhondaguraga nyine amahiri n’ibibando twari dufite mu mutwe, ashiramo umwuka.

Perezida w’urukiko: Ese hari abandi Batutsi mwishe?

Umutangabuhamya: Hashize iminsi nk’ibiri cyangwa 4 bamaze kuduha rwa rugero, twagiye mu gitero kuri ADEPR. Icyo gihe Biguma na Birikunzira babwiye Mugenzi kuza gufata essence yo gutwikira Abatutsi n’amafirimbi yo guhamagara polisi, igihe duhuye n’ibitero by’Abatutsi.

Akomeza agira ati “Icyo gihe rero kuri Eglise twajyanye essence ngo dutwikeurusengero, n’Abatutsi twahasanze twabashyize mu yindi nzu ngo tubatwikiremo, dushyiraho ibishangari ngo tubatwike, ntibashya tubakuramo, tubona ni benshi: hafi ibihumbi 15, tutabatema ngo bikunde; hanyuma umwe muri bagenzi bacu wari ufite ifirimbi witwaga Rukundo Fidèl, yavugije ifirimbi nk’uko Bigum ana Birikunzira bari bavuze. Ni bwo rero abajandarume bahise baza, barimo Kaceri, n’uwitwa Kirenge wo muri CDR, baratubwira ngo twigireyo, bahita babarasaho bose barabica. Ni uko tubahamba muri jardin ya karoti zari aho.”

Yavuze kandi ko imodoka z’abajandarume zabashyikirizaga Abatutsi ngo babice, ariko bakabanza kubacuza ibyo babaga bambaye nk’imyenda n’amasaha meza, amafaranga ndetse abakobwa beza bakabasambanya mbere yo kubica.

Perezida w’urukiko: Hari abo wabonye basambanya, ese bahitaga babica?

Umutangabuhamya: Yego, bahitaga babica kandi ntibarobanuraga abo imodoka yazanaga bose, uretse abo bakobwa beza babanzaga gusambanya.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko mu gihe cya jenoside yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, kimwe n’abandi bumviwe rimwe mu Rukiko, bahamya ko impamvu Biguma batamubeshyera ari uko bamwiboneye mu nama yabereye Nyabisindu ku itariki ya 15 Gicurasi 1994; yari igamije guhiga Abahutu no kubagaya kuko bakomezaga guhisha Abatutsi, ariko harimo no gukomeza kubashishikariza kwica.

Impamvu abakekwaho jenoside batoherezwa mu Rwanda

Umujyanama mu by’umutekano w’Ambassade y’U Bufaransa mu Rwanda, Col. Laurent Lesaffre yasobanuye impamvu Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakihishe muri icyo gihugu, batoherezwa kuburanira mu Rwanda, zirimo iy’uko igihe ibi byaha babikoraga bitari mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Col. Laurent Lesaffre, umujyanama mu by’umutekano w’Ambassade y’U Bufaransa mu Rwanda

Hari mu kiganiro Coloneri Laurent Lesaffre yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera, bibumbiye muri Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), banafatanyirizamo gukurikirana imanza z’abashinjwa jenoside baburanishirizwa hanze y’u Rwanda.

Coloneri Laurent Lesaffre yavuze ko impamvu u Bufaransa buhitamo kuburanisha Abanyarwanda bahafatiwe, bakurikiranweho gukora jenoside, ari uko mu mategeko y’iki gihugu bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorewemo kitari mu mategeko y’aho cyakorewe.

Indi mpamvu ituma abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batoherezwa mu Rwanda, ngo ni ukuba ukurikiranwe n’ubutabera afite ubwenegihugu bw’U Bufaransa, nka Philippe Manier uri kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda.

Uhereye ibumoso, Col. Laurent Lesaffre, Jean Michel (wungirije Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda), Mr Hugo (Umuyobozi wa RCN-Justice et Démocratie), Akimana Latifat (Présidente wa Pax Press), Me Ntampuhwe Juvens na Albert Baudouin :Coordinateur wa Pax Press (Photo by Nadine Ev.)

Agaruka kuri uru rubanza, Col. Laurent Lesaffre yatangaje ko igihugu cye, kidashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw’U Bufaransa, kujya kuburanishwa mu kindi gihugu.

Hategekimana Philippe wamenyekanye nka Biguma, akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyitegura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, igihe yari umuyobozi wungirije muri gendarmerie ya Nyanza; Urukiko rwa rubanda (Cours d’Assises de Paris) rukaba rumuburanisha nka ‘Philippe Manier’, amazina yanditse mu byangombwa bye yanahereweho ubwenegihugu bw’Ubufaransa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities