Guhera tariki ya 09-13, Gashyantare, 2026, Polisi mu Mujyi wa Kigali ifatanije n’inzego z’ibanze, abakozi b’ikigo gishinzwe ibiribwa (FDA) n’abaturage yafashe litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo na kanyanga
Mu minsi itanu haba uwo mukwabo, hafashwe litiro 17889 z’inzoga z’inkorano na litiro 89 za kanyanga n’abantu 189 bafatirwa muri ibyo bikorwa bashyikirizwa RIB.
Ibyaha bakurikiranyweho birimo guhimba ibyangombwa, gukora ibinyobwa byakwica abantu.
Hari n’abaciwe amande n’ubuyobozi agenwa n’Umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batazongera gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko gufata inzoga zitujuje ubuziranenge byakozwe nyuma y’aho bigaragaye ko zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ziba zikozwe mu binyabutabire bibi cyane.
Ni ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu, ubuhumyi n’ibindi bizahaza abantu haba mu rwego rw’ubuzima, mu rw’ubukungu no mu mibanire rusange.
Abenshi mu babikora babikora mu bikoresho biteje akaga birimo kuvanga ifu y’amatafari, itabi, ikinyabutabire bita melase byagenewe amatungo n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima, no kwihanangiriza abaturage kwirinda kuzikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire.
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko izakomeza gushakisha no guhana abakora ibinyobwa bitujuje ubuzirange, igasaba abafite uwo mutima kuwureka.













































































































































































