Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Uwatorotse gereza yafatanwe n’uwamuhaye ubwihisho

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko rwataye muri yombi uwitwa Mfitumukiza wari uherutse gutoroka Gereza ya Muhanga, akab yafatanwe n’uwamuhishe ubwo yari amaze gutoroka; ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru yemeje ayo makuru. Yavuze ko Mfitumukiza yatawe muri yombi hamwe n’uwari umucumbikye, mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, Mfitumukiza ubundi akaba uvuka mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha, avuga ko kuva Mfitumukiza yatoroka Gereza ku wa 27 Mutarama 2021, yakomeje gushakishwa akaba yabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Agira ati “Ubu yafashwe ari ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze. Uwari umucumbikiye nawe arimo gukurikiranwa na RIB, ntituramenya niba hari amasano bafitanye.”

Yongeraho ati “Icyaha cyo gutoroka gereza nacyo gihanwa n’amategeko, ubu arimo gukorewa dosiye, abagororwa bakora ibihano ndabasaba gutuza bagakora ibihano byabo kuko inzego z’umutekano ziri maso, cyane ko n’uwo yafashwe.”

Niyomufasha avuga ko nta mucungagereza wari waryozwa iby’itoroka rya Mfitumukiza, ahubwo bari barimo gufatanyiriza hamwe kumushakisha kugeza bamufashe. Ashimira abaturage ku makuru batanze ngo afatwe akanabasaba kubigira umuco.

Mfitumukiza na bagenzi be batanu bakurikiranweho ibyaha byo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika, wiciwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamwambura moto. Abo bose bakaba bataratangira kuburanishwa kuri ibyo byaha kuko bagifunzwe by’agateganyo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities