Panorama Sports
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) akaba na vice perfezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, Bouchra Hajij, yasabye abakina, abakunzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uyu mukino kugira nk’igikoresho cy’uburezi .
Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya 7 Nyakanga 2025 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umukino wa Volleyball avuga ko uyu mukino urenze kuba siporo ahubwo wabaye ishuri ry’ubuzima.
Muri iri tangazo agira ati ”Uyu munsi, ku ya 7, twizihije umunsi w’igihugu wa Volleyball, umunsi ugaragaza indangagaciro za siporo yacu: kubahana, ubufatanye, imikorere, no kwiyemeza hamwe Volleyball irenze siporo. Ni ishuri ry’ubuzima, siporo y’ikipe yigisha gutega amatwi,ikinyabupfura, no gukomera, mu gihe biha buri wese amahirwe yo gutera imbere mu buryo bwe.”
Perezida wa CAVB avuga ko bashima cyane ibisekuru ndetse n’abashinze uyu mukino ahamagarira abafite aho bahuriye n’uyu mukino kuwugira nk’igikoresho cy’uburezi.
Agira ati “Twishimiye intambwe imaze guterwa: gushimangira inzego, gutoza abanyamwuga, hamwe n’umusaruro wivugira ubwawo ku rwego rw’ibihugu , ku mugabane, no mu mahanga Ariko hejuru y’ibikombe, ni umwuka wa volley ball twishimira: siporo ikubiyemo, uburezi ihuza kandi itera imbaraga.Twese hamwe, reka dukurikirane intego zacu: guhindura volleyball igikoresho cy’uburezi, imbaraga, iterambere, no kugirira akaamro urubyiruko rwacu.”
Umukino wa Volleyball wahanzwe n’umunyamerika witwaga William Morgan ahagana mu 1895 akaba ari nawe wanditse amategeko yawo ya mbere n’ubwo hari ibyagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita.













































































































































































