Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Mureke tugere ku ntego zacu zo kugira volleyball igikoresho cy’uburezi _Perezida wa CAVB

Panorama Sports

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) akaba na vice perfezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, Bouchra Hajij, yasabye abakina, abakunzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uyu mukino kugira nk’igikoresho cy’uburezi .

Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya 7 Nyakanga 2025 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umukino wa Volleyball avuga ko uyu mukino urenze kuba siporo ahubwo wabaye ishuri ry’ubuzima.

Muri iri tangazo agira ati ”Uyu munsi, ku ya 7, twizihije umunsi w’igihugu wa Volleyball, umunsi ugaragaza indangagaciro za siporo yacu: kubahana, ubufatanye, imikorere, no kwiyemeza hamwe Volleyball irenze siporo. Ni ishuri ry’ubuzima, siporo y’ikipe yigisha gutega amatwi,ikinyabupfura,  no gukomera, mu gihe biha buri wese amahirwe yo gutera imbere mu buryo bwe.”

Perezida wa CAVB avuga ko bashima cyane ibisekuru ndetse n’abashinze uyu mukino  ahamagarira abafite aho bahuriye n’uyu mukino kuwugira nk’igikoresho cy’uburezi.

Agira ati “Twishimiye intambwe imaze guterwa: gushimangira inzego, gutoza abanyamwuga, hamwe n’umusaruro wivugira ubwawo  ku rwego rw’ibihugu , ku mugabane, no mu mahanga Ariko hejuru y’ibikombe, ni umwuka wa volley ball twishimira: siporo ikubiyemo, uburezi ihuza kandi itera imbaraga.Twese hamwe, reka dukurikirane intego zacu: guhindura volleyball igikoresho cy’uburezi, imbaraga, iterambere, no kugirira akaamro urubyiruko rwacu.”

Umukino wa Volleyball wahanzwe n’umunyamerika witwaga William Morgan ahagana mu 1895 akaba ari nawe wanditse amategeko yawo ya mbere n’ubwo hari ibyagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities