Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muri Benin Haravugwa Coup d’Etat

Mu gihe gito gishize hari abasirikare bagiye kuti radio y’igihugu ya Benin batangaza ko bahiritse Patrice Talon wari Perezida wa Repubulika.

Patrice Talon yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 2016 kandi abamuhiritse bavuze ko n’inzego zose z’igihugu zahinduye imirishyo.

Al Jazeera yanditse ko amakuru kuri iri hirikwa agikusanywa ariko abasirikare bakoze iyo coup d’etat bavuga ko bashyizeho icyo bise Comite Militaire de Refoundation” (CMR).

Hagati aho Perezida Talon aherereye ntiharamenyekana.

Ambasade y’Ubufaransa i Cotonou yanditse kuri X ko amasasu yazindutse avugira mu kigo cya gisirikare cya Camp Guezo gituranye n’urugo rwa Perezida Patrice Talon.

Byari biteganyijwe ko Talon azava k’ubutegetsi muri Mata, 2026 nyuma y’imyaka 10 yari abumazeho.

Ese yapfubye?

Jeune Afrique yanditse ko hari umwe mu bantu ba hafi ba Patrice Talon bayibwiye ko abagerageje kumuhirika batabigezeho.

Uwo muntu utatangajwe amazina yavuze ko Talon ari ahantu hizewe acungiwe umutekano.

Ikindi ni uko ingabo za Benin ziri guhangana n’abo basirikare bashatse guhirika Talon ubu bakaba baciwe intege

Icyakora iyi ni inkuru yo gukurikirana…

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities