Mu gihe gito gishize hari abasirikare bagiye kuti radio y’igihugu ya Benin batangaza ko bahiritse Patrice Talon wari Perezida wa Repubulika.
Patrice Talon yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 2016 kandi abamuhiritse bavuze ko n’inzego zose z’igihugu zahinduye imirishyo.
Al Jazeera yanditse ko amakuru kuri iri hirikwa agikusanywa ariko abasirikare bakoze iyo coup d’etat bavuga ko bashyizeho icyo bise Comite Militaire de Refoundation” (CMR).
Hagati aho Perezida Talon aherereye ntiharamenyekana.
Ambasade y’Ubufaransa i Cotonou yanditse kuri X ko amasasu yazindutse avugira mu kigo cya gisirikare cya Camp Guezo gituranye n’urugo rwa Perezida Patrice Talon.
Byari biteganyijwe ko Talon azava k’ubutegetsi muri Mata, 2026 nyuma y’imyaka 10 yari abumazeho.
Ese yapfubye?
Jeune Afrique yanditse ko hari umwe mu bantu ba hafi ba Patrice Talon bayibwiye ko abagerageje kumuhirika batabigezeho.
Uwo muntu utatangajwe amazina yavuze ko Talon ari ahantu hizewe acungiwe umutekano.
Ikindi ni uko ingabo za Benin ziri guhangana n’abo basirikare bashatse guhirika Talon ubu bakaba baciwe intege
Icyakora iyi ni inkuru yo gukurikirana…












































































































































































