Bamwe mu babyeyi batwite n’abonsa bo mu karere ka Musanze bavuga ko batagifite impugenge zo kwikingiza COVID-19, kuko basobanukiwe ko batatsinda iki cyorezo batikingije. Barashishikariza abataritabira kwikingiza ko badakwiye gutinya kuko ntaho bihurira n’amashereka cyangwa n’umwana uri mu nda.
Bamwe mu babyeyi babwiye Ikinyamakuru Panorama ko bakwiye kubikora kuko aribo bifitiye inyugu kurusha leta, bityo babona buri wese yagahinduye imyumvire kuko aribwo ibintu byose byazasubira ku murongo.
Mukandita Rachel, ni umwe mu babyeyi bari baje kwipimisha ku bushake wo mu murenge wa Kimonyi, Akagari ka Burambo. Avuga ko kuza kwikingiza byabaye uburyo bwo kugira ngo yirinde anarinde abe iki cyorezo.
Yagize ati “Igihe naba ndwaye bitazangiraho ingaruka nini cyane kuko nzaba narikingije. Ubwo rero nicyo cyatumye mfata iya mbere ngo nze nikingize, hanyuma nanjye nirinde ndinde n’abandi bagenzi banjye. Kandi twigishijwe ko iyo iki cyorezo gifashe umuntu atarikingije kimuzahaza cyane ariko iyo yikingije kitamuzahaza. Nta mpungenge mfite ku mwana ndi kwonsa kuko ntaho inkingo zihurira n’umwana wanjye. Uru rukingo ni urwa mbere mfashe. Impamvu narinaratinze kuko nataye ibyangombwa nyuma nibwo bambwiye ko uramutse ufite nimero y’irangamuntu wabitse wayijyana bakagukorera.”
Mugiraneza Angelique, wo mu murenge wa Muhoza yagize ati “Impamvu naje kwikingiza ni ukugira ngo nirinde corona kugira ngo ntandura cyangwa nkanduza abandi, kandi nta mpungenge nigeze ngira cyane ko n’urwa mbere ntacyo rwantwaye ndetse nari ntwite. Mu by’ukuri mbona ntazi n’abatinya ikibibatera.”
Mahoro Niyingabira Julien, Umuyobozi uhagarariye itumanaho muri RBC avuga ko hari abantu bahuza urukingo n’imyemerere cyangwa se ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ndetse n’indi myemerere gusa harimo abagenda bahindura imyumvire.
Yaguze ati “mu byo dukwiye kumenya ni uko nta kundi twatsinda iki cyorezo usibye kwikingiza. Ikindi ntawe ukwiye kugira impungenge kuko ntacyo rutwara umwana wo munda kandi rudahagarika amashereka. Akenshi usanga tugira ikibazo k’urwa COVID kandi hari izindi nkingo dukingiza umwana ntihagire icyo zimutwara. Usanga tuba tutazi uwazikoze, gusa dukomeje ubukangurambaga ku babyeyi bonsa ndetse n’abawite”.
Akomeza avuga ko ubushakashatsi buri ku rwego mpuzamahanga bwatangiye kugaragaza ko inkingo zikoreshwa mu gukingira COVID-19 zishobora gukoreshwa ku bagore batwite cyane cyane iyo bageze mu gihembwe cyabo cya kabiri.
Ati “inama nagira ababyeyi batwite bakwiye kujya bareka ikabanza igakura ikagera ku byumweru cumi na bibiri kuko munsi yaho tutabakingira. Ikindi ni uko umugore iyo atwite biba byoroshye kuzahazwa n’ibyorezo ni ngombwa kumurinda.
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, abamaze guhitanwa na cyo bagera ku 1,342. Kuva gahunda y’ikingira yatangira abamaze guhabwa inking ebyiri bangana na 3,385,968 na ho abamaze guhabwa urukingo rumwe bagera kuri 5,964,568.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































