Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Musanze bishimira cyane intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka ariko baracyabangamiwe no kuba ababo bazize Jenosde bashyinguye mu nzibutso zitameze neza. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko bwiteguye gukemura ibibazo bibangamiye abarokotse harimo no gutunganya izo nzibutso.
Mu karere ka Musanze icyumweru cyo kwibuka cyasanze abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi n’ubwo hari intambwe batewe mu kwiyubaka hari n’ibitaragerwaho. Ibyo birimo kuba nta rwibutso bagira rugaragara rwo kubikamo imibiri y’ababo bazize Jenoside.
Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Musanze, agira ati “Biragaragara ko hari abantu bateye intambwe bakiyubaka, ariko hari n’abandi bagiye basigara inyuma batariyakira, ndetse n’abasaza n’abakecuru batagira abana. Kuva Jenoside yahagarikwa kugeza ubu, imyaka makumyabiri n’irindwi irarangiye ari nta rwibutso tugira rugaragara mu karere ka Musanze. Twasabaha abayobozi babishinzwe ko bazabikora ibitarakozwe n’ababanjirije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko mu gihe bakomeje gufasha abarokotse Jenoside, muri ako karere bagifite ibisigisigi by’ingengebitekerezo ya jenoside. Asaba abo kubyiyaka maze ubuyobozi bugashaka uko bakemura ibibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside.
Agira ati “ikintu nsaba abarokotse Jenoside ni ugukomera, bagakomeza kwiyubaka, hanyuma n’abagifite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi bagakomeza ku byiyaka. Hari ibibazo bagiye bafite nk’ibikomere bafite ku mutima. Dukomeza kubaba hafi, tukabahumuriza tukabegera. Hari n’ibindi bibazo bafite nk’amazu ashaje hari n’abataratuzwa. Ibyo bibazo byose dukomeza kugerageza kubyitaho, kugira ngo na bo bature heza, n’izo nzu zimaze gusaza zitabweho kugira ngo n’abatarabona aho baba babone aho batuzwa.”
Mu gihe dukomeza kwibuka no kwiyubaka, mu karere ka Musanze harateganywa kubakwa Urwibutso rwa Jenoside ruzatwara asaga miliyoni magana atandatu (600,000,000frw).
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































