Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abatishoboye bamaze imyaka ibiri bategereje ubwiherero bemerewe

Bamwe mu baturage batishoboye batuye mu murenge wa Nyange, uherereye mu karere ka Musanze, bubakiwe amazu yo guturamo, bemererwa no kubakirwa ubwiherero none imyaka ishize ari ibiri batarabubona.

Twaganiriye na Nyiragasigwa Genereuse, umukecuru utishoboye, utuye mu kagari ka Kivugiza, avuga ko amaze imyaka ibiri atira ubwiherero mu baturanyi be.

Yagize ati “Ndi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, sinishoboye kandi nta n’uwanyitaho mfite; ndashimira ubuyobozi ko bwanyubakiye inzu yo kubamo ariko sinabasha kwiyubakira ubwiherero. Akarere kemeye kubutwubakira hamwe n’abandi duhuje ikibazo, ariko amaso yaheze mu kirere kuko ubu hashize imyaka irenga ibiri batabutwubakiye.”

Si uyu mukecuru gusa kuko ari ikibazo kimaze igihe kizwi n’inzego zose z’ibanze zo muri uyu murenge ariko nta gisubizo kiraboneka, nk’uko abaturanyi b’uyu mukecuru babidutangarije.

Tuganira n’ubuyobzi bw’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo, bwagize icyo budutangariza nk’uko Uwamariya M. Claire, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubwiherero ni kimwe mu bibazo biraje ishinga Akarere ka Musanze, twafashe umunsi wo ku wa gatatu wa buri yumweru, ni umunsi wahariwe isuku; aho tujya mu baturage tureba ko twakemura ikibazo cy’ubwiherero. Ariko kandi kutubaka ubwo bwiherero vuba  byatindijwe ahanini n’imiterere y’akarere, kuko kagizwe n’amakoro. Biragoye rero gucukura na metero imwe y’ubujyakuzimu mu makoro biba ari ibintu bikomeye bisaba imbaraga.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari n’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage, usanga n’abantu baba bafite ubushobozi ariko bakigira nk’aho kugira ubwiherero bitabareba; abandi bagafatanya ubwiherero bumwe ari ingo ebyiri cyangwa eshatu zituranye, usanga n’isuku y’ubwo bwiherero itameze neza.

Ikibazo cy’ubwiherero budahagije kigaragara cyane mu murenge wa Nyange n’uwa Shingiro, dore ko ari na two duce tubamo ubutaka bugizwe n’amakoro kurusha ahandi; na ho mu murenge wa  Rwaza, Remera na Gashaki bo  bafite ubwiherero buhagije ugereranije n’indi mirenge.

Kuva mu kwezi kwa Kamena  kugeza mu kwezi k’Ugushyingo, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bumaze kubakira abatishoboye ubwiherero bugera kuri 781, hakaba hasigaye ubundi bwiherero butagera ku ijana, biteganijwe ko buzaba bwarangije kubakwa mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza 2016 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Nziza Paccy

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities