Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Kubera ubusinzi bukekwa ku wo bashakanye bwatumye mutwarasibo yiyahura

Libos Ndayishimiye

Uwihayimana Samuel w’imyaka 43, wari usanzwe ari Mutwarasibo mu Mudugudu wa Bannyisuka, mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye kubera imyitwarire mibi iganisha ku businzi bikekwa ku wo bashakanye, nk’uko urwandiko yasize rubigaragaza.

Amakuru avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze basanze uwari Mutwarasibo wabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage bavuze ko bamusanze apfukamye, afite umugozi mu ijosi atwikirije igitenge. Amakuru avuga ko yabanje koherereza Umuyobozi w’Umudugudu ubutumwa bugufi amusezera, amubwira ngo ’umugeni aratashye.’

Nyuma yo kwakira ubu butumwa, Umuyobozi w’Umudugudu yagerageje kuvugisha uyu mugabo, ariko asanga telefoni itariho.

Mutwarasibo kandi yandikiye abana be indi baruwa abasezera, ababwira ko agiye kuko arambiwe kubana n’umugore we utaha yasinze.

Bamwe mu baganiriye na Radio-TV1, barimo n’abo mu muryango we, bavuze ko umugore wa nyakwigendera yari afite ibaruwa yari yandikiwe n’umuhungu we w’imfura, ivuga ko amusize mu rugo n’ubwo agiye mu gihe kibi, amusaba kwita kuri barumuna be.

Abaturage bavuga ko uyu muryango wa nyakwigendera wari umaze iminsi mu makimbirane aturuka ku kuba umugore ari umusinzi, aho yatahaga ahagana saa sita z’ijoro, nyamara uyu nyakwigendera ntiyanywaga inzoga, bikaba byatumye ahitamo kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze,Twagirimana Eduard, yavuze ko bafatanyije n’inzego z’ibanze na Polisi ndetse na RIB, basanze uyu Mutwarasibo yiyahuye.

Agira ati “Nibyo koko twahageze batubwira ko bamusanze mu mugozi, dukorana n’inzego z’ibanze na Polisi, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe icyemezo cyo gusuzuma umurambo.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities