Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Musanze na Etincelles zigiye kugurana abatoza

Ruremesha Emmanuel na Seninga Innocent barabisikana mu makipe

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Ikipe ya Musanze FC  bufatiye icyemezo cyo gutandukana na Seninga Innocent, biravugwa ko uyu mutoza yaba agiye kwerekeza muri Etincelles akabisikana na Ruremesha aza muri  Musanze FC.

Seninga wageze muri Musanze nyuma yo gusezererwa muri Police FC kubera umusaruro udahagije, yari yarahawe iyi kipe ya Musanze mu mpera z’iyi shampiyona ngo agerageze umwaka w’imikino urangire uyisize ku mwanya wa gatandatu.

Gusa ntibyamushobokeye kuko iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatandatu, na ho Ruremesha  ugiye kumusimbura  akaba yarahesheje Etincelles umwanya wa kane na manota 51 nyuma ya Rayon Sports.

Ubu biravugwa ko uyu mutoza Seninga yamaze kumvikana n’ikipe ya Etincelles yatozwaga na Ruremesha Emmanuel na we ngo wamaze kumvikana n’ubuyoboiz bwa  Musanze FC.

Si ubwa mbere aba batoza  basimburana mu makipe dore ko mu mwaka w’imikino 2016-2017 ari bwo Ruremesha yavuye muri Gicumbi FC,  akajya gusimbura Seninga wari umaze kwerekeza muri Police FC.

Ruremesha yanyuze mu makipe nka Epoir FC, Gicumbi na Etincelles yari arimo na ho Seninga yanyuze muri Isonga, Kiyovu Sport na Police FC. Gusa icyo bahuriye ho bombi ni ukutaramba mu amakipe kubera ibibazo bitandukanye birimo gusezererwa kubera umusaruro muke cyangwa amikoro y’amakipe baba barimo bigatuma batandukana na yo.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities