Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiririye mu Biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Tariki 19, Ugushyingo, 2025 nibwo izabera mu Rwanda ikazitabirwa n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Organisation Internationale de la Francophonie, OIF, ikazamara iminsi ibiri.
Iyayibanjirije yabereye i Paris mu Bufaransa aho uyu muryango usanganywe ikicaro gikuru.
Icyo gihe abayitabiriye bahavuye bemeje ko itaha izabera i Kigali.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango byuzuye 56 (Full members), ibihugu bitanu byawiyunzeho n’ibindi bihugu 32 by’indorerezi.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wawo mu mwaka wa 1970, ubu imyaka ibaye 55.
Tariki 12, Ukwakira, 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango, hari mu nama yabereye Arménie mu Mujyi wa Yerevan.
Mu Ugushyingo, 2022 yongereye gutorerwa indi manda y’imya ine.
Mushikiwabo yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asimbuye Rosemary Museminali.
Aho aviriye kuri izi nshingano, Mushikiwabo yasimbuwe na Dr. Richard Sezibera













































































































































































