Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nduhungirehe Yaganiriye Na Mushikiwabo Ku Myiteguro Y’Inama Ya Francophonie

Mushikiwabo aganira na Nduhungirehe

Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiririye mu Biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana  ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.

Tariki 19, Ugushyingo, 2025 nibwo izabera mu Rwanda ikazitabirwa n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Organisation Internationale de la Francophonie, OIF, ikazamara iminsi ibiri.

Iyayibanjirije yabereye i Paris mu Bufaransa aho uyu muryango usanganywe ikicaro gikuru.

Icyo gihe abayitabiriye bahavuye bemeje ko itaha izabera i Kigali.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango byuzuye 56 (Full members), ibihugu bitanu byawiyunzeho  n’ibindi bihugu 32 by’indorerezi.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wawo mu mwaka wa 1970, ubu imyaka ibaye 55.

Tariki 12, Ukwakira, 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango, hari mu nama yabereye Arménie mu Mujyi wa Yerevan.

Mu Ugushyingo, 2022 yongereye gutorerwa indi manda y’imya ine.

Mushikiwabo yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asimbuye Rosemary Museminali.

Aho aviriye kuri izi nshingano, Mushikiwabo yasimbuwe na Dr. Richard Sezibera

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities