Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Nduhungirehe Yifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Algeria ikorera i Kigali mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 71 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.

Cyabubonye nyuma y’intambara yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga, 1962.

‎Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gushaka ahandi hava ubufatanye.

Umubano w’u Rwanda na Algeria ushingiye kuri dipolomasi, imikoranire mu mutekano n’uburezi.

Hari abanyeshuri bava mu Rwanda bakajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.

Uwo mubano watangiye mu mwaka wa 1982, ukaba urimo ibijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire, mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa.

Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano mu itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi n’iterambere ry’ishoramari.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities