Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Algeria ikorera i Kigali mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 71 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.
Cyabubonye nyuma y’intambara yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga, 1962.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gushaka ahandi hava ubufatanye.
Umubano w’u Rwanda na Algeria ushingiye kuri dipolomasi, imikoranire mu mutekano n’uburezi.
Hari abanyeshuri bava mu Rwanda bakajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.
Uwo mubano watangiye mu mwaka wa 1982, ukaba urimo ibijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire, mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa.
Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano mu itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi n’iterambere ry’ishoramari.













































































































































































