Bamwe mu bahinga mu cyanya cyuhirwa cyiswe Ngoma 22, giherereye hagati y’imirenge ya Remer ana Rurenge mu karere ka Ngoma, bishimira ko batakigira umwanya wo gupfusha ubusa mu buhinzi bwabo kuko basigaye bahinga ibihembwe byose by’ihinga babikesheje gahunda yo kuhira imyaka.
Aba baturage bavuga ko kuba baregerejwe icyuzi bifashisha buhira byabafashije guhingira ku gihe ndetse no guhinga ku buryo bwa kijyambere ku gihingwa kimwe, kandi umusaruro bavanamo ubafasha kwikenura no guteza imbere ubuhinzi bwabo.
Nyiranzabandora Daphrose wo mu murenge wa Remera, agira ati “ubuhinzi bwacu kuri ubu buhagaze neza kuko duhingira ku gihe niyo izuba ryaba ryatse, tubasha kuhira nta kibazo. Nk’ubu nabonye umusaruro uhagije bimfasha kuvugurura inzu mbamo kubwanjye kuhira byangiriye umunaro.
Dukuzumuremyi Jean de la Croix, avuga ko no mu gihe cy’izuba kandi bibafasha kuzamura umusaruro. Ati “Mbere nahingaga mukajagari kandi mu gihe cy’izuba simpinge, hakaba hari nubwo ibyo nabaga narahinze byanshiranaga. N’iyo twafaga umwanya wo kuhira twapfaga kubikora uko tubonye umusaruro ukaba muke. Aho bakoreye amaterasi y’indinganire duhinga kinyamwuga tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa Leta yaduhaye, aho ubu nsigaye nsarura ibigori toni cumi n’eshanu ku gihembwe, nkabasha kwikenura nkagura amatungo, nkishyurira umuryango wanjye mituweli ku gihe ndetse n’abana nkabishyurira amafaranga y’ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsanzuwera Michael, avuga ko bashishikariza abaturage guhinga imboga kuko banahawe n’icyumba kizikonjesha icyo twifuza rero nuko babyaza umusaruro ubutaka bwabo ntihagire ubutaka na bumwe busigara budahinzwe kandi bugahingwa ibihingwa byatoranijwe kugira ngo bishakirwe isoko.”
Gitifu Nsanzuwera asaba abahinga muri icyo cyanya gufata neza ibikorwa remezo bahawe nk’amazi ndetse n’ibiyafasha kugera mu mirima yabo kugira ngo bizabagirire umumaro igihe kirambye.
Ati “Icyo twashishikariza abaturage ni uko bakwibanda guhinga imboga kugira ngo na biriya bikorwa remezo tubibyaze umusaruro. Ikindi tubashishikariza ni ugufata ibikorwa remezo neza bahawe na Leta birimo ibyerekeranye n’amazi ndetse mwabonye ko hari n’imirasire y’izuba na za moteri zizamura amazi n’ibindi bikorwa remezo byose bahawe bakabifata neza, kuko nibo bifitiye akamaro by’umwihariko n’igihugu muri rusange”.
Icyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 gifite hegitari 395 zirimo 150 zo mu gishanga zihingwamo umuceri, na ho izindi zikaba zihingwamo imbuto, ibigori ndetse n’igihingwa cya Cheer seeds. Ariko abaturage bakaba bashishikarizwa guhinga imboga dore ko hari n’icyumba kizikonjesha mu gihe ziba zitegereje kujyanwa ku isoko.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































