Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Niba waranduye COVID-19 komeza kuvugana n’abakora mu nzego z’ubuzima

DR Sabina Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, abantu benshi banduye COVID-19 bakunze kugaraza ibimenyetso byoroheje, bashobora gukurikiranwa bari mu rugo. Urasabwa gukomeza gutanga amakuru ku bakora mu nzego z’ubuzima uhereye ku bakwegereye. Dore inama z’ingenzi zagufasha.

  1. Ugomba kuba ufite telefone z’umujyanama w’ubuzima ukorera aho utuye, iz’umuyobozi w’Isibo n’uw’akagari, wakwitabaza hafi y’ aho utuye.
  2. Urashishikarizwa cyane guhora utanga amakuru y’uko umerewe buri munsi kugira ngo bakemure ibibazo byose waba ufite. Ushobora kuvuga incuro wifuza ko abagukurikirana buri munsi baguhamagara kuri telefoni.
  3. Muri iki gihe kuvura COVID-19 mu Rwanda byegerejwe abaturage kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu, kandi Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bakorana cyane n’izi nzego zikwegereye kugira ngo urusheho kumva utekanye kandi ukire vuba.
  4. Ushobora guhamagara umuhuzabikorwa w’ubuvuzi bwa COVID-19 kuri telefoni 0789198119 cyangwa  ku murongo utishyurwa 114 kugira ngo uhabwe ubufasha amasaha 24/24 , iminsi 7/7.
  5. Igihe ugize ibimenyetso by’indwara bidasanzwe nko kugira umuriro utagabanuka, guhumeka nabi, gukorora cyane cyangwa ikindi kibazo cyose cy’uburwayi wahura na cyo ushobora guhamagara za nimero zavuzwe haruguru.
  6. Turiguhangana n’indwara abahanga bataramenya ibyayo byose, ntiturasobanukirwa neza iyi virusi ku buryo budasubirwaho. Abashakashatsi bacu bahura buri gihe kugira ngo bahanahane amakuru ajyanye n’ubumenyi bugezweho ashobora kugirira abaturage bacu akamaro. Kugeza ubu tuzi neza ko hari ibimenyetso bishobora gukomeza kugaragara kabone n’iyo iyo virusi yaba yarashize mu mubiri nko kudahumurirwa, kugira ikizibakanwa bishobora kugenda bigabanuka buhoro buhoro.
  7. Tuzi neza ko hari ibihuha byinshi bivugwa ku ndwara ya COVID-19 binyura ku mbuga nkoranyambaga, turabasaba kwima amatwi ibivugwa byose bidaturutse mu nzego z’ubuzima.
  8. Urasabwa guhora usura urubuga rwa RBC (www.rbc.gov.rw)   na twitter ya RBC na MINISANTE kuko ni ho hagenda hatangarizwa amakuru agezweho n’uko ubumenyi bugenda butera imbere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities