Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Nigeria: Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa ubwicanyi

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Offiong, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bari barakaye bamushinja gukora ibikorwa by’ubupfumu.

Utang, yari afite itorero mu mujyi avukamo wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nijeriya.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyo muri Nigeria “pmnewsnigeria muri Werurwe 2012, Utang yashinjwaga gutanga umuryango we mu bapfumu mu rwego rwo gushaka amafaranga kandi ngo mbere yo gushyingurwa ari muzima, biravugwa ko yaba yarishe abantu batanu bo mu muryango we.

Umwe mu bagize umuryango we utuye ahitwa Ikot Edem Odo, yavuze ko impfu z’amayobera zagiye zibaho mu muryango nta muntu uzi icyateye urupfu kugeza hapfuye uwitwa Joseph Edet Offiong.

Banzuye ko bagomba kugira icyo bakora mbere y’uko urupfu rutunguranye rutwara umuryango wose.

Nk’uko uyu munyamuryango abitangaza, ngo uyu muryango warateranye maze ufata umwanzuro ko hagomba kubaho imyanzuro imwe ku byateye imfu za bamwe muri bo, maze bahitamo kohereza umuntu i Anang muri leta ya Akwa Ibom kugira ngo ajye kuraguza. Aba ngo basanze uyu muhanuzikazi ari we nyirabayazana w’izo mfu.

Abavandimwe b’uwo muhanuzikazi bagize bati: “Ubwo umuryango wamenyaga ko ari we nyirabayazana w’izo mfu, wahamagaje inama y’igitaraganya kandi na we asabwa kuyitabira kugira ngo asobanure uruhare rwe; ariko yanze kwitabira ubutumire yiregura avuga ko ahugiye mu bikorwa by’itorero.”

Uku gusiba kwarakaje cyane abagize umuryango we bahita banzura ko ari we uri inyuma y’izi mfu z’abagize umuryango we.

Umuryango ntiwahise umenya icyo gukorera uyu muhanuzikazi Edet Offiong. Umuvandimwe w’impanga wa Joseph Edet Offiong wapfuye, ntiyashoboye kwihanganira akababaro n’ububabare bwo kubura murumuna we.

Ahagana mu ma saa mbiri z’uwo mugoroba, Edet Edet Offiong yajyanye na Nsikak Emmanuel Tom, Ekpo Archibong Ekpo na Edet Etim kureba uriya muhanuzikazi.

Ageze mu rugo Edet Offiong yahamagaye uyu mushiki we amusaba ngo asohoke. Ariko, abajije icyo akora iwe muri iryo joro, abahungu baramubwira ngo ceceka usohoke. Amaze gusohoka, baramukubise barangije bamujyana mu gihuru bamushyingura ari muzima.

Amakuru amaze kumenyekana, abapolisi bahise bata muri yombi abantu batanu bakekwaho ubwo bwicanyi. Polisi yahise ijya kubafungira ku cyicaro gikuru cyayo cya Diamond Hill, Calabar. Abakekwaho icyaha bazaburanishwa mu rukiko nyuma yo gukora iperereza.

Ibyimanikora Yves Christian

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities