Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abana 12 bafunze bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza (Ifoto/Placide)

Ubwo ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiraga gukorwa mu gihugu hose, abana 12 bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare barimo 10 b’igitsina gabo ndetse n’abandi babiri b’igitsina gore, bitabiriye gukora ibi bizamini bakoreye mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.

Ni inshuro ya gatatu abagororwa bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, kandi bakabikorana n’abandi bana badafunze. Abana bitabiriye ibi bizamini batangaje ko biteguye gutsinda kuko bigishijwe neza, kandi hakurikizwa gahunda ya leta yagenewe amashuri abanza.

Ikindi gitera ishyaka aba bana, ni uko bagenzi babo babo bakoze ibizamini mu myaka ishize bose babitsinze, maze bagahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo hanze.

Umwe muri aba bana bafunze wakoze iki kizamini cya leta yagize ati: “Twigishijwe neza kandi twiteguye gutsinda kuko twasanze twiga kimwe n’abandi bana badafunze. Aho tuba muri gereza dufite amashuri n’abarimu beza, ibyo biraduha ikizere ko ikizamini tuzagitsinda. Ikindi kiduha akanyabugabo ni uko bagenzi bacu bakoze iki kizamini ari uko bose bagitsinze ntawe usigaye.”

Uretse abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hari abandi bana batandatu (6) barimo kugororwa na bo barimo kwitegura ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun), ndetse abandi bo bakurikirana imyuga harimo iyo kubaka, ububaji, kogosha gusudira ndetse n’ubudozi.

Abana biga amashuri abanza cyangwa ayisumbuye, biga mu gitondo, ikigoroba bakigishwa imyuga kugira ngo abazafungurwa azabashe kwigirira akamaro bitewe n’umwuga yigiye muri gereza.

Iyo umwana arangije igije igihano, ahabwa ibikoresho by’umwuga yize bityo yagera hanze akabona icyo akora

Kugeza ubu gereza y’abana y’i Nyagatare ifungirwamo abana bakora ibyaha bari hagati y’imyaka 14 na 18. Kuri ubu abayifungiyemo ni 373   harimo abakobwa 19.  Aba bagororwa baregwa ibyaha bitandukanye, iby’ingenzi ni ugukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.

SAFARI Placide

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitegura kujya gukora ibizamini bisoza amashuri abanza (Ifoto/Placide)

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bageze ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare aho bari bagiye gukorera ibizamini bisoza amashuri abanza (Ifoto/Placide)

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bashishikaye bakora ibizamini bisoza amashuri abanza (Ifoto/Placide)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities