Ku wa Kane, tariki ya 30 Kamena 2022, Gverineri w’Intara y’Ibrasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare kwigira ku butwari bwaranze RPA, na FPR Inkotanyi.
Abaturage batari bake biganjemo urubyiruko baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare bitabiriye urugendo rwo kwibohora (Liberation Tour) rubanziriza umunsi nyir’izina wo Kwibohora uzizihizwa tariki 4 Nyakanga uyu mwaka.
Uru rugendo rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, aho abitabiriye, bababanje guhabwa ibiganiro bigaruka ku butwari n’ubwitange bwagaragajwe n’Inkotanyi ubwo zari ku rugamba rwo Kubohora u Rwanda.

Mu buhamya butangwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare, bagaragaza ko ibikorwa bigaragaza kwibohora kw’Abanyarwanda byivugira.
Nikuze Anne Marie yagize ati “Abanyarwanda babohowe ku mateka yacu yari agizwe n’imiyoborere mibi, yarangwaga n’ivanguramoko, ubusumbane mu Banyarwanda, ariko uyu munsi tukaba twubakiye kuri ndi Umunyarwanda. Uyu munsi Igihugu cyacu cyubatswe n’urukuta rw’amatara, imihanda ya kaburimbo, buri munyarwanda afite inka kugira ngo umwana agubwe neza, uyu munsi ni byinshi twavuga.”
Ngabayoshya Jean Damascene na we ati “Aya mateka aratunezeza niyo mpamvu twifuza ko Perezida wacu wayatugejejeho yakongera akiyamamaza nubwo ntacyo dufite twamwitura, ariko twamuzigamiye amajwi tuzongera rwose tumwitorere kandi duharanira ko atazisibangana tuzayigisha nabadukomokaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko aka Karere kamaze kugera kuri byinshi kabikesha ubuyobozi bwiza.
Yagize ati “Mu myaka 28 twibohoye twageze kuri byinshi tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu. By’umwihariko ndagira ngo nshimire ko Akarere kacu kashyizwe mu Turere twunganira Umujyi wa Kigali, bigatuma duhabwa ubushobozi budufasha kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda hano mu Mujyi iduhuza n’utundi turere n’ibindi b’Ibihugu by’abaturanyi, bikaba byaratumye duhabwa icyanya cy’inganda kizatuma habaho guhanga imirimo ku buryo buhoraho.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yavuze ko ibikorwa bya Perezida Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu magingo aya bikivugira mu rugamba rw’iterambere.
Yagize ati “Kuva habaho igitekerezo cya FPR-Inkotanyi kuva urugamba rutegurwa, rukorwa, rusozwa, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hose arubamo kandi ukabona ubutwari bwe.”
Yakomeje ati “Ntabwo ushobora kuvuga amateka y’Inkotanyi, ntaho utamubona. Ni nk’uko uyu munsi iyo atangiye kuvuga kwigira uramubona, twavuga agaciro ukamubona, wavuga amahitamo yacu y’uko twahisemo kuba umwe, gutekereza kwagutse, kubazwa inshingano ukamubona. Wavuga itorero ukamubona, hose hose ukamubona. Kwibohora bivuze iki uyu munsi? Kwibohora ni ubuzima.
Kwibohora bivuze iki? Ubuzima Perezida wa Repuburika yaduhaye, ubuzima ndetse n’ubuyobozi bwiza, kwigira n’ubufatanye. Uru rugendo ni ugusubira mu mateka tukabihuza n’aho tugeze uyu munsi. Niyo mpamvu twahisemo gukora urugendo rwerekera aho umukuru w’igihugu yateguriye urugamba.”
Uru rugendo rwakomereje ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari agace Inkotanyi zigaruriye bwa mbere mu Rwanda kitwaga “Sentimetero” kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.
Muri Santimetero kandi harimo indake ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike, iyi ikaba yarimo akameza n’intebe uwari umuyobozi w’urugamba icyo gihe Major General Paul Kagame ari na we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri ubu, yifashishaga mu gutegura neza urugamba. Hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.
Uru rugendo rwo kwibohora “Liberation Tour” rwanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Munezero Jeanne d’Arc.









































































































































































