Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, barataka kutagira amazi, mu gihe bishyuye Konteri amezi akaba abaye atanu nta mazi barabona n’izo mubazi zitarabageraho.
Abagaragaza cyane iki kibazo ni bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kabare, aho bavuga ko muri Werurwe uyu mwaka, aribwo batangiye igikorwa cyo gusaba uko babona amazi bafatiye ku muyoboro w’amazi wa Nyagatare–Kabare.
Bakoze ibyo bari basabwe na WASAC birimo no kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi rya za mubazi z’amazi (Konteri) kugeza magingo aya bakaba nta mazi barabona ndetse na za mubazi bishyuye barazihebye, ibintu bavuga ko byabashyize mu gihirahiro bakaba bagikomeje kuvoma amazi mabi.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Byamugisha Bernard Umuyobozi wa WASAC mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba baturage batabonera ku gihe za konteri z’amazi ngo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, yanatumye habaho na gahunda ya guma mu rugo, bigatuma hari imirimo imwe n’imwe ihagarara gusa ngo guhunda yo kuzibaha irahari kandi mu gihe cya vuba.
Mu karere ka Nyagatare biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, hazaba hamaze kutangwa za Konteri z’amazi zisaga 800 bitewe n’ubusabe bw’abaturage, nk’uko biri mu mihigo ya WASAC ikorera muri aka karere.
Ikindi ni uko kugira ngo umuturage abone mubazi y’amazi yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.
Ubwanditsi












































































































































































