Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Nyagatare: Bamenye agaciro ko kurya inyama y’ifi

Hafi y’ibiyaga bihangano bitandukanye byo mu Karere ka Nyagatare iyo uhageze ku minsi baroberaho amafi yo muri ibyo biyaga, uhasanga abantu benshi bategereje kugura ayo mafi, bakemeza ko izi nyama baziyobotse kuko bamenye ibanga ryazo ndetse ko zinahendutse ugereranije n’inzindi nyama.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, abamaze igihe bagura amafi aturuka muri ibi biyaga bemezako baciye ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi. Bashingiye ku kamaro k’umusaruro uva mu biyaga bihangano. Bifuza ko n’ahandi hari ibindi biyaga bitabyazwa umusaruro byahabwa abishyize hamwe bakora nka koperative bakabibyaza umusaruro, ubundi umusaruro w’amafi ukiyongera muri aka karere kuko uboneka kugeza ubu udahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  Matsiko Gonzague, atangaza ko icyifuzo cy’aka karere ari uko ubworozi bw’amafi budakorwa kubera intungamubiri gusa zivamo ahubwo bigomba gukorwa nk’ishoramari ry’ungura abarikora n’akarere muri rusange.

Kuri ubu, mu cyerekezo u Rwanda rwihaye, rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama harimo n’amafi  byibuze ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217556 mu 2025/2026 kugeza ku 247223 mu 2028/2029. Muri izo toni zose amafi azava kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities