Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Basabye ‘Nkunganire’ yabafasha kwigondera ikiguzi cy’ingufu zidakoresha amashanyarazi

Panorama

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko batagihanze amaso ingufu z’amashanyarazi asanzwe kuko ngo n’aho ataragera bakoresha imirasire y’Izuba kandi bitanga Umusaruro.

Sunday Edward, Umuyobozi wa GS Kazaza riri mu Murenge wa Rwempasha w’Akarere ka Nyagatare, yagaragaje uburyo nk’ikigo bakoresha ingufu zisubira zituruka mu mirasire y’Izuba.

Yavuze ko batarabona ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba byabahendaga mu bikorwa birimo gufotoza impapuro n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ariko ubu byoroheje akazi kabo.

Uretse aha, hari n’ahandi hirya no hino mu Karere ka Nyagatare hataragera umuriro w’amashanyarazi usanga ku nzu z’abaturage bakoresha imirasire y’Izuba. Gusa n’ubwo abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hari abakoresha ingufu z’ imirasire y’izuba bamwe muri bo bavuga ko kuyigura bigihenze bakaba basaba ko Leta yashyiramo nkunganire.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, iteganya ko u Rwanda ruzaba rukoresha ingufu zisubira ku rugero rwa 60%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nk’akarere kazwiho kugira izuba ryinshi hari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro ndetse bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo iyi gahunda yo gukoresha ingufu zisubira igere kuri benshi.

Impuguke mu bidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko gukoresha ingufu zisubira nk’izituruka ku zuba bifite akamaro kanini mu kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye kuko bigabanya imyuka ihumanya ikirere bityo bigafasha mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities