Panorama
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko batagihanze amaso ingufu z’amashanyarazi asanzwe kuko ngo n’aho ataragera bakoresha imirasire y’Izuba kandi bitanga Umusaruro.
Sunday Edward, Umuyobozi wa GS Kazaza riri mu Murenge wa Rwempasha w’Akarere ka Nyagatare, yagaragaje uburyo nk’ikigo bakoresha ingufu zisubira zituruka mu mirasire y’Izuba.
Yavuze ko batarabona ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba byabahendaga mu bikorwa birimo gufotoza impapuro n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ariko ubu byoroheje akazi kabo.
Uretse aha, hari n’ahandi hirya no hino mu Karere ka Nyagatare hataragera umuriro w’amashanyarazi usanga ku nzu z’abaturage bakoresha imirasire y’Izuba. Gusa n’ubwo abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hari abakoresha ingufu z’ imirasire y’izuba bamwe muri bo bavuga ko kuyigura bigihenze bakaba basaba ko Leta yashyiramo nkunganire.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, iteganya ko u Rwanda ruzaba rukoresha ingufu zisubira ku rugero rwa 60%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nk’akarere kazwiho kugira izuba ryinshi hari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro ndetse bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo iyi gahunda yo gukoresha ingufu zisubira igere kuri benshi.
Impuguke mu bidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko gukoresha ingufu zisubira nk’izituruka ku zuba bifite akamaro kanini mu kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye kuko bigabanya imyuka ihumanya ikirere bityo bigafasha mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.













































































































































































