Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Haravugwa abagabo bakekwaho gucuruza abagore babo kugira ngo babone indonke

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyagatare, cyane cyane mu mirenge ya Mimuli na Karangazi, baravugwaho gucuruza abagore babo kugira ngo babone indonke. Ubu bucuruzi bivugwa ko bukorwa n’abagabo bumvikana n’abagore babo kugira ngo baryamane n’abandi bagabo, kugira ngo babafate ibyo bashaka.

Aya makuru bamwe bayagereranya n’icuruzwa ry’abantu abanda bakavuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama avuga ko hari abagore bakowe n’abandi bagabo, ariko babigiyeho inama n’abo bashakanye. Bivugwa ko iyo abo bagabo baje barabasambanya ubundi babafata bagakoreshwa ibyo bashaka, bakaba basaba leta ko babafasha uwo muco ugacika kuko hari ingo bimaze gukenesha bikanazisigamo amakimbirane.

Umwe mu baturage ati “Imvugo gukosha isa nimenyerewe mu baturage ba hano iwacu. Iyo umugabo agiye gusambana mu rugo rw’undi mugabo, bamufatirayo bakamutegeka gutanga amafaranga, inzu cyangwa se ibindi bintu by’igiciro cyinshi. Uwo na we abitanga yigura kugira ngo batamuteza rubanda n’umuryango we agaseba.”

Mu buhanya butangwa n’umugore utuye mu murenge wa Mimuli yemera neza ukuntu yavuganye n’umugabo we kuzana undi mugabo mu buriri bwabo, kugira ngo abafate bamusabe ibyo bashaka. Umugambi waciyemo uwari inshuti w’uyu muryango bamuca ibihumbi 600.

Uwo mugore agira ati “nari nabipanze n’umugabo wanjye, ubundi mpamagara uwari inshuti ye araza, nkora uko nshoboye kose ngo turyamane na we arankundira arabyemera; mujyana mu cyumba. Kuko umugabo yari hafi nahise muha mesaje ahita yinjira, ubundi aramukingirana ngo yamutereye urugo, maze tumusaba amafaranga ibihumbi Magana atandatu, ibibazo twari dufite turabikemura.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko abenshi bemera gucibwa amafaranga kugira ngo batajya ku karubanda nk’uwo baryamanye yari pasiteri. Ati “urumva ko iyo yanga gutanga ayo mafaranga ntiyari buzongere kuyobora kandi n’umugore we bari gutana.”

Hari umugabo utuye mu murenge wa Karangazi wabwiye Flash Radio&TV ko byamubayeho, yumvikanye n’undi mugore kumusanga iwe, mu gihe bakitunganya ntacyo barakora, umugabo we aba arabafashe, none isambu ye yaragiye.

Yagize ati “nagiyeyo uwo mugore yambwiye ko umugabo we adahari. Mpageze ambwira ko umugabo we ntakigenda yifuza ko twibanira. Mu gihe tukirimo kwiyambura numva umugabo we araje atangira kunkubita, abantu barahurura, bati ‘ihangane kuko agusanze mu rugo rwe’, niko kwemera bangurishiriza isambu.” 

Ariko kandi hari ingo abo bidahira, kuko hari umugabo washatse kubigerageza ntibyamuhira, Umugore we akimara kuzana undi mugabo mu buriri, bahise bikorera gahunda zabo, Nyir’urugo aje kubafata asanga umugore we yamutengushye, umugabo yigendeye.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’aka karere bavuga ko ibikorwa nk’ibi by’abagabo gukosha bagenzi babo bimaze gufata indi ntera, imitungo yaragiye, imiryango imwe irakira, indi irakena.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko ayo makuru ntayo bafite ariko niba binahari bikorwa rwihishwa, ariko bidakwiye kuko byafatwa mu rwego rwo gucuruza abantu.

Agira ati “ibi bintu ntabyo tuzi, ntibikwiye no kubaho. Ntibikwiye ko umuntu acuruza umugore bashakanye, kuko byafatwa nk’ubucuruzi bw’abantu. Haramutse hari abo tumenye bahanwa by’intangarugero kuko umuryango ugomba kubahwa, abantu bagomba kubahana, bakabana neza, kugira ngo barere neza abo babyaye.”

Kugeza ubu abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi by’abagabo bakosha abagore babo bikorwa mu ibanga rikomeye, abananiwe kumvikana inshuti zabo za hafi zikabumvikanisha.

Mudakikwa John, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko (CURLAR), avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ubusambanyi ari icyaha kandi gihanirwa n’amategeko, ariko kandi bitoroshye kuvuga ko uwo basanze asambana n’umugore w’abandi aba yagambaniwe.

Agira ati “Ubusambanyi ni icyaha kandi no kuvogera urugo rw’abandi ni icyaha. Abantu bagomba kumenya ko ubusambanyi ari icyaha gihanirwa n’amategeko, bakwiye kubyirinda rero. Kuvuga ko baba bashutswe, ntibyoroshye kumenya ko ari akagambane kandi nta bimenyetso bifatika bafite. Biragoye kuvuga ko bagushutse kandi uri umuntu mukuru.”

Mudakikwa akomeza avuga ko kuba bikemurwa mu bwumvikane ari ubushake bw’umugabo cyangwa umugore kutajya mu nkiko igihe bahisemo kumvikana, kandi kujya kurega ntawe wabihatira mu gihe uwakoze icyaha acyemera akemera no gutanga icyiru. Iyo bumvikanye nta kibazo kirimo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities