Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare/Rukomo: Bangirijwe imitungo ntibahabwa ingurane

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Rukomo II na Rurenge, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa byo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi byabangirije imitungo ariko ntibahabwa ingurane.

Kuri ubu imitungo yabo irimo kwangizwa yiyongera ku yindi yabaruwe mbere ariko ntibahabwe ingurane, ariko iy’ubu yo ikaba itarigeze ibarurwa kandi irimo kwangizwa.

Mu 2018 ni bwo Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangiye kubaka ibikorwaremezo byagombaga kwifashishwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye utwo tugari twombi. Ibi bikorwa byagombaga kujyana no kubarira abaturage ibizangizwa ndetse bakishyurwa.

Abaturage bahamya ko hari imitungo yabaruwe icyo gihe, bamwe barishyuwe ariko abandi ntibarishyurwa.

Ikindi kibazo ariko kirushaho kubabera insobe ni indi mitungo irimo kwangizwa ubu, kandi yo itaranigeze ibarurwa ngo wenda ba nyirayo bategereze kwishyurwa.

Hagati aho imirimo yo kubagezaho umuriro ufite ingufu zihagije uzwi ku izina rya Tirifaze (Triphasé) yo yaratangiye.

Kwegerezwa umuriro abaturage barabishima ariko kurundi ruhande abatarishyurwa bahangayikiye imitungo yabo.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ishami rya Nyagatare, bwo buvuga ko hari urutonde rwakozwe rw’abatarishyurwa ndetse ko aba bagomba kwishyurwa vuba. Na ho ku bangirijwe imitungo itarabaruwe, ngo byatewe n’uko hari kuvugururwa umuyoboro w’amashanyarazi uvanwa mu buryo bwa Monophasé ujya muri Tri-phasé.

Gusa Niyonkuru Benoit uyobora iri shami rya Nyagatare avuga ko ibi bibazo byombi bigomba gukemuka mu gihe cya vuba, kuko amafaranga yo kwishyurwa yabonetse igisigaye ari abaturage kugana inzego z’ibanze bakabarurwa.

Kugeza ubu imibare itangwa na sosoyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ishami rya Nyagatare, igaragaza ko mu baturage bose batuye akarere ka Nyagatare, 52% byabo aribo bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ko uyu mwaka turimo wa 2021-2022 uzasiga hiyongereyeho izindi ngo 10.000 na zo zizagezwaho amashanyarazi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities