Umugore wo mu murenge wa Mumuri, mu karere ka Nyagatare, ubu ari mu maboko y’ubutabera akurikiranweho guhana umwana we w’imyaka itandatu y’amavuko, amukubitisha urutsinga rw’amashanyarazi, bituma akomereka mu maso no ku gutwi. Uyu mwana yazize gutiza abaturanyi ibikoresho.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 2 Mutarama 2021, nyuma y’uko ahannye by’indekamere umwana we w’umuhungu ku wa 1 Mutarama 2021.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.
CIP Twizeyimana avuga ko uwo mwana yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo, umwana arabimuha. Agira ati “Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urutsinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso, ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.
Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje. Ariko birababaje gufata urutsinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabnone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”
Umwana yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho naho nyina ajyanwa ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000Frw).
Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Panorama













































































































































































