Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Baracyakeneye ubumenyi mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga

Abaturage ba Tare, umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe, bifuza ko bahugurwa ku burenganzira bw’abafite ubumuga mu muryango Nyarwanda hagamijwe kubitaho bikwiye.

Mu kiganiro abaturage bagiranye n’itangazamakuru ku wa 29 Gicurasi 2019, bavuze ko abafite ubumuga nubwo batagihabwa akato mu miryango, hakiri gahunda zimwe na zimwe usanga badahabwaho umwanya, kandi na bo ari abantu bakeneye gutera imbere nk’undi Munyarwanda wese.

Uwimana Rachel ni umubyeyi w’imyaka 47 utuye mu mudugudu wa Buhoro, mu kagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare. Yibanze kuri serivisi zikigaragara ko abafite ubumuga bagikerezwa guhabwa.

Yagize ati “Mfite umwana wavukanye ubumuga bwo kutagenda ubu agize imyaka cumi n’itatu, ariko yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Yabitewe no gutinda gutangizwa kuko twabanje kutabyumva vuba nk’umuryango, bitewe n’aho twari dutuye iyo hafi ya Mwogo. Twumvaga ko nta mpamvu yo kumuvunikana urugendo rurerure ngo akunde yige.”

Si mu burezi gusa bikigaragara kuko n’abakuru bafite ubumuga bahura n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zimwe na zimwe, nko kwakirwa mu nzego z’ubuyobozi no kwa muganga kandi ari uburenganzira bwabo.

Ntambineza Balthazar, ufite ubumuga bwo kutabona, agira ati “Duhura n’imbogamizi nyinshi mu mibereho yacu ya buri munsi, kuko tugomba kubaho kandi twakoze. Hari igihe nkenera nko kujya kwa muganga ntawe mfite wo kumperekeza, nagera ku murongo ntibanagirire uko ndi, ahubwo bakanshaho bikantera kuhirirwa nakabaye nacumye urugendo ntaha.”

Akomeza avuga kandi ku buryo abafite ubumuga bajya bahura n’ikibazo cyo kudahabwa umwanya wo gutambutsa ibitekerezo mu nama zimwe na zimwe.

Ati “Nk’ubu nshobora kuba ndi mu nama tuganira ku bikorwa bifasha umuturage kwiteza imbere, bakandeba ntibampe ijambo bitwaje ngo uriya ntabona n’ubundi ntacyo azadufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tare, Mwibonere Dative, yabamaze impungenge abibutsa uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Agira ati “Abafite ubumuga ni abaturage bacu tugomba gufatanya mu iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko mu murenge wacu, bafite uruhare ndetse no mu gutanga ibitekerezo n’igenamigambi riganisha kw’iterambere.”

Ubwiherero bugenewe abafite ubumuga mu kunoza isuku

N’ubwo inyubako nyinshi zubakwa ubu zigena inzira zihariye z’abafite ubumuga, isuku yabo yo ngo ntiragerwaho ku buryo bukwiye.

Mukamwiza Madeleine, umwarimukazi mu rwunge rw’amashuri rwa Gasarenda, agira ati “Hari abafite ubumuga bw’ingingo bakenera ubwiherero bwabugenewe. Gusa si buri wese ufite ubushobozi bwo kubwiyubakira, yemwe no mu nyubako rusange duhuriramo aho ubusanga ni hake.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Tare, Uzamukunda Josiane, yavuze ko baganirizwa kenshi mu nama n’abayobozi ndetse no kwa muganga. Bibutswa kwiyitaho ndetse no kwisanga muri sosiyete, mu rwego rwo guharanira iterambere kuri bose kandi mu bufatanye.

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), ribasaba kwita mbere na mbere ku burenganzira bwabo, ntibumve ko ibyo bakorerwa ari impuhwe ko ahubwo babigomba. Mu murenge wa Tare habarurwa abafite ubumuga bagera kuri 400, barimo magana abiri na mirongo itanu (250) bafite amakarita.

Nadine Evelyne UMUBYEYI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities