Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Batewe impungenge n’umwanda ukabije ugaragara mu bwihererero bw’isoko

Mu Karere ka Nyamagabe, Abaturage bahahira mu isoko rya Kaduha bahangayikishijwe n’umwanda ukabije uri mu bwiherero; bagasaba Leta ko yashyiraho abakora isuku bahoraho.

Abaturage baturuka mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe; nka Musange, Mugano, Musebeya, Mushubi, Kaduha na Kibumbwe barema isoko ry’I Kaduha, barataka umwanda ukabije ugaragara mu bwiherero bwaryo; bavuga ko uterwa no kuba budafite ababukorera isuku ihoraho.

Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko hari umwanda ukabije ndetse ko Leta ikwiye kugira icyo ikora ubwiherero bw’iri soko bugakorerwa isuku.

Yagize ati “Ntibyoroshye kubona aho wiherera waremye iri soko ry’i Kaduha, rwose Leta idufashije yashyiraho abakora isuku bahoraho kuko ubu bidusaba gushakisha ubundi buryo hanze y’iri soko.”

Phocas ni undi muturage waje muri iri soko aturutse mu Murenge wa Kaduha, na we avuga ko hakwiye kugira igikorwa kuko umwanda uri mu bwiherero bw’iri soko ukabije cyane.

Ati “Ubu bwiherero buduteye impungenge zikomeye, birashoboka cyane ko twahandurira indwara ziterwa n’isuku nke hatagize igikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje ko ubu bwiherero buhari buhagije, ahubwo igikenewe kwitabwaho ari isuku.

Yagize ati “Ubwo bwiherero bukwiye gukorerwa isuku kuko burahari, gusa turi gushaka no kuvugurura isoko.”

Iri soko riherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kaduha mu Kagali ka Kavumu; by’umwihariko ubu bwiherero bwagenewe abarema isoko rya Kaduha buherereye mu nsi yaryo ahagaragara isuku nke.

RUKUNDO Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities