Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Bizeye ko gusobanukirwa itegeko rishya ry’amakoperative bigiye kubarinda ibihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe bibumbiye mu makoperative atandukanye, nyuma yo kuganirizwa ku itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ryo muri 2021, bavuga ko gusobanukirwa bigiye kubafasha kurwanya igihombo bajya bagira bitewe no kudacunga imitungo bafite neza.

Ni ku wa 12 Gicurasi 2022 ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) cyahuraga n’abaturage bibumbiye mu makoperative mu murenge wa Tare.

Mukandori Judith wo mu murenge wa Gasaka ubarizwa muri koperative KORINYA ihinga umuceri, yavuze ko ibiganiro byatanzwe bije bikenewe kugira ngo impinduka zabaye mu itegeko nk’abari mu makoperative bazimenyeshwe, batangire no kuzibyaza umusuraro hirindwa guhomba ibyabo baba barashoye muri za koperative nk’imigabane.

Ntawizera Damien wo mu murenge wa Tare uba muri koperative y’abamotari KOMUNYA yavuze ko yishimiye ubusobanuro yahawe ku itegeko rishya, by’umwihariko ingingo zivuga ku guhana abanyereje imitungo y’abanyamuryango b’amakoperative.

Yagize ati “Nasobanukiwe n’itegeko by’umwihariko ingingo zireba abantu banyereza imitungo y’amakoperative. Tugiye kurushaho kurisoma neza kuko ndizera ko ubusobanuro twahawe ku ngingo ya 86 ivuga ku kugabana inyungu zabonetse, bizajya biturinda guhomba mu gihe habonetse inyungu, kuko dushobora kwibwa n’abakaturengeye n’ibindi byinshi ubusobanuro twahawe bwatwunguye.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu karere ka Nyamagabe, Nkunzi Celestin, yavuze ko muri iyi minsi igishishikaje ubuyobozi ari ugusobanurira abaturage bari mu makoperative uburenganzira bwabo. Yasabye abaturage kumenyesha inzego bireba mu gihe haba hari abagize ikibazo ku mitungo n’imigabane yabo, kugira ngo hatagira umuturage uriganywa imitungo yashoye muri koperative.

Umugenzuzi w’amakoperative mu ntara y’Amajyepfo, Ntaganda Abdulwahab, yavuze ko ibiganiro batanze ku itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ryo mu 2021, byatanze umusaruro kuko abanyamuryango b’amakoperative atandukanye basobanukiwe kurushaho ibyo itegeko rishya bivuga ndetse n’ingingo zibarengera zituma batahomba imitungo yabo bashoye mu makoperative. Asaba buri wese uba muri koperative kubigira ibye, agakurikirana ibikorwa bya buri munsi bya koperative ntatange umusanzu gusa, kugira ngo atazahomba kandi amenye n’uko ibikorwa koperative ye ikora niba bibyara inyungu cyangwa bihomba.

Iki gikorwa cyo gusobanurira abaturage itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ryo mu 2021 cyakozwe na RCA (Rwanda Cooperatives Agency) mu cyumweru cyahariwe amakoperative cyavuye ku wa 09-13 Gicurasi 2022, gifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanije twubake koperative zirangwa n’imiyoborere myiza n’imicungire inoze.”

Mu Rwanda kuri ubu harabarirwa amakoperative ari mu byiciro 13 aho abanyarwanda barenga miliyoni eshanu bagejeje imyaka yo gukora bibumbiye mu makoperative atandukanye mu gihugu. Muri aka karere ka Nyamagabe habarirwa koperative zifite ubuzima gatozi zikora ibikorwa bitandukanye zigera ku 145.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities