Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Gucunga neza inkunga bahabwa byabafashije guhindura imibereho

Uwimana Odette afite n’inka acyesha gukora cyane

Rukundo Eroge

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe bishimira iterambere bagezeho bava mu bukene bukabije, babikesha gukoresha neza inkunga bahawe n’Umushinga Compassion International Rwanda, binyuze mu baterankunga b’abana babo n’ibindi bahawe.

Ibi aba babyeyi babitangarije Panorama ubwo yabasuraga haganijwe kureba iterambere bamaze kugeraho bifashishije inkunga bahawe mu bihe bitandukanye.

Uwimana Odette, umubyeyi w’abana babiri wo mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Remera, umudugudu wa Kabeza, ubarizwa mu mushinga RW0389 ADEPR Paruwasi Murambi, avuga ko nyuma yo kubyara imfura ye yanyuze mu buzima butoroshye, ariko aza kubona umushinga umufasha kurera umwana akajya atombora amafaranga akayakoresha neza afite intego none ubu yiteje imbere.

Agira ati “Natangiriye ku kugura ikibanza ku mafaranga nahawe ubwa mbere. Ndakomeza ndakora nkajya ncuruza imineke n’Avoka, nkanahinga, ndorora, kuri ubu mfite amashyamba abiri, inzu ebyiri, inka n’imirima mbifashijwemo no gukorera ku ntego no kwizigama. Nkomeje gukora cyane mparanira kurushaho kwiteza imbere, nkaba nagura n’ibinyabiziga. Buri wese uhabwa inkunga ajye ayikoresha neza azirikana ahazaza h’umwana we.”

Yabaragiye Donathile, Umubyeyi w’abana babiri na we wo muri Gasaka mu mushinga RW0755 EAR Paruwasi Gitantu, avuga ko amaze kugira intambwe atera avuye mu bukene abikesha gukoresha neza inkunga y’amatungo n’amafaranga yahawe.

Agira ati “Ubu ndi umucuruzi mu isoko rya Nyamagabe, natangiye mpabwa inkwavu, inkoko n’ingurube ndabyorora neza ariko ntaho kuba mfite nkodesha. Bagiye bampa n’amafaranga, ntangiye kwiyubakira mfite ubushobozi buke ngenda nubaka gato gato ubu mfite inzu ya miliyoni eshatu nkomeje gukora cyane. Dukoreshe neza inkunga duhabwa nk’ababyeyi ku buryo n’umushinga urangiye hari icyo twasigarana.”

Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu karere ka Nyamagabe, Past. Nzimurinda Emmanuel, avuga ko bafasha abaturage kwivana mu bukene hakoreshwejwe uburyo butandukanye harimo n’impano abafatanyabikorwa baha abana n’imiryango zikifashiswa mu kwiteza imbere.

Agira ati “Izo mpano z’abafatanyabikorwa n’ibigenerwa umwana, bifasha umuryango kwikura mu bukene. Aba mubona ni abakoresheje inkunga neza hari n’abandi. Hari urugendo rushimishije rwo kwikura mu bukene, abo dufatanya bameze gukora aho kuri ubu bibonera iby’ibanze mu buzima nk’ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Buri wese akomeze ashyire imbaraga mu gukoresha neza inkunga ahabwa, n’abayobozi dukurikirane uko zikoreshwa, abiteje imbere bakomereze aho.” Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ifite gahunda yo gukomeza gufasha abaturage kwikura mu bukene bukabije bagaherekezwa mu gihe cy’imyaka ibiri kugeza bavuye mu bukene.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities