Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga yatawe muri yombi

Munezero Jeanne d’Arc

Mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 56 watawe muri yombi, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11.

Bivugwa ko uwo mwarimu yagiye iwabo b’uwo mwana kureba asanga ababyeyi be badahari, ni ko gushaka ku musambanyiriza mu rugo ariko ntibyashoboka kuko hari abandi bana. Ubwo yasabye uwo mwana ko bajyana ku ishuri ngo amuhe ibipapuro by’ibizamini azajya yigiraho ari na ho yamusambanyirije.

Ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ari na bwo hamenyekanye inkuru y’umwarimu wigishaka mu kigo cya mashuri cya GS Gasaka mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ivuga ko yasambanyije umwana yigishaga.

Umuyobozi wa GS Gasaka Bagenimana Martin, asobanura uko byagenze, yavuze ko umwarimu yagiye kureba umwana mu rugo iwabo, arangije amuzana ku ishuri abariho amusambanyiriza mu muringoti ari na ho abaturage babafatiye.

Umubyeyi w’umwana ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Panorama, yavuze ko uwo mwarimu yasanze umwana mu rugo arikumwe n’abandi, amusaba ko bajyana mu nzu akamubwira ngo bahageze atangira ku mubwira iby’abagore n’abagabo. Yumvise ko abandi bana babyumva amusaba ko bajyana ku ishuri ngo amuhe ibikopi byo kuzigiraho.

Uyu mubyeyi agira ati “Yashatse kumusambanyiriza mu rugo ariko abona ko bitakunda, ni ko kumubwira ko ejo azaza bakaryamana akamuha ibihumbi bitanu. Umwana yarabyanze mwarimu aragenda, nyuma agaruka ubugira gatatu, ubwa nyuma nibwo yamushutse ngo bajyane ku ishuri amuhe ibipapuro bahageze amushyira muri tuwarete ariko yumva abantu bari kubumva ahita ahamukura amujyanamu mu mu kingo uri iruhande rw’ishuri. Aho ni ho yamusambanyirije, abaturage barahurura bahamagara umubyeyi we bamutwara kwa muganga…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Mujyarugendo Theogene, yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi ko ukekwaho yageze mu maboko y’ubutabera birimo gukorwaho iperereza, ndetse ko n’umwana yagejejwe kwa muganga ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw’ibanze. Ukekwaho kuba yasambanyije umwana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo hakorerwe Iperereza.

Uyu muyobozi agira ati “Icyo kibazo cyarabaye. Umwarimu yashukishije umwana amafaranga ibihumbi bitanu n’ibikopi byo kwigiraho kuko umwana yaranari muri gahunda yo kwiga mu biruhuko. Umwana ngo yababwiye ko ayo mafaranga yayafashe, ariko ubugenzacyaha burimo kubikurikirana kugira ngo ahabwe ubutabera. Turasaba abana kujya bagira amakenga bakirinda abashaka kubashuka.”

Munyarugendo asaba ababyeyi kujya bakurikirana uburere bw’abana babo, ntibabiharire abarezi gusa kuko hari igihe usanga abayeyi bohereza abana ku ishuri ntibabakurikirane. Ikindi asaba ababyeyi ni ukumenya imibanire bafitanye n’abarezi cyangwa n’abandi bantu bo hanze, kuko ari ho haturuka kuba bahohoterwa.

Ababyeyi basabwa kujya baganiriza abana bakabigisha uko bagomba kwitwara ndetse n’imiterere y’umubiri wabo, bakabaha uburere bw’ibanze kugira ngo abana bamenye uko bitwara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities