Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Abatuye mu kirwa cya Mushungo barahamya ko bagiye kuva mu bwigunge kubera ubwato bahawe

Raoul Nshungu

Abaturage bo mu Kirwa cya Mushungo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke baravuga barishimira cyane ubwato bahawe bahamya ko ubwigunge bari bamaze mo iminsi kubera kutabasha kugera mu bindi bice bibakikije  bugiye gucika.

Tariki ya 03 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego, byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere. Imiryango 148 ituye mu Kirwa cya Mushungo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yo yashyikirijwe ubwato buzajya bubafasha mu ngendo zibahuza n’ibice biri hakurya yabo.

Nk’uko bamwe mu batuye muri aka gace babivuga bari basanzwe bakoresha ubwato buto bw’ingashyi bwabatinzaga ndetse bukaba bwateza impanuka.

Nsabimana Benjamin agira ati “Twajyaga kwambuka tukambuka mu twato dutoya tumeze nk’imivure tukaturoha abantu barahashiriye … ariko none kubera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba aduhaye ubwato impfu zigiye kugabanuka kandi natwe tuve mu bwigunge tujye dushykira n’indi midugudu n’indi mirenge.”

Uyu musaza avuga uko kera abaturage bafataga Ingabo na Polisi agaragaza ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame byahindutse ubu  bishimira ko begerejwe ubuyobozi.

Agira ati” Twabonaga umuntu wambaye imyenda ya Gisirikare tukiruka tukajya kwihisha ,Polisi ndetse n’undi muyobozi wese twaramwihishaga ariko aho Nyakubahwa abohoreye uRwanda twabaye abanyarwanda beza atwegereza ubuyobozi tubona abayobozi tugashyikiran nab o. ”

Undi muturage wo kuri iki kirwa agira ati”hari aabntu benshi batari bazi amasoko nko mu Kirambo,Rugali kubera amahoro menshi cyangwa atinya kugenda mu kato gatoya ariko Nyakubyara Perezida wacu arongeye aratuzirikanye ubu tugiye kubona imihahiranire.”

Ibi  bikorwa byatangiye muri Werurwe 2025, abaturage bubakiwe ibikorwaremezo birimo inzu zo guturamo, begerezwa amazi n’amashanyarazi mu gihe abandi bahawe ubuvuzi n’amarerero.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities