Ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo Impinganzima ya Nyanza, baravuga ko iyo batagira ubuyobozi bwiza baba batakiriho nyuma yo gusigara iheruheru muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba babyeyi b’Intwaza bavuga ko kubatuza hamwe byabongerereye icyizere cyo kubaho kuko bamwe bumvaga bakwiyambura ubuzima, kubera imibereho mibi bari babayemo nyuma yo kugirwa inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugo Impinganzima ya Nyanza ruherereye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, uko ari 28 baba muri uru rugo.
Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, aba babyeyi b’Intwaza babaga mu matongo y’imiryango yabo, gusa bamwe muri bo bagiye bakorerwa ibikorwa byo kubatoteza nk’uko byagendekeye umusaza Ndekezi Eufasto warokokeye mu cyahoze ari komine Rwamatamu ahari ku Kibuye.
Mu bihe byo kwibuka, aba bayeyi bavuga ko byabagoraga cyane kwakira ubuzima babayemo aho bamwe banemeza ko bumvaga bakwiyambura ubuzima kubera ubuzima busharira bari babayemo.
Mu 2015 ni bwo urugo impinganzima ya Nyanza rwashinzwe na Madamu Jeannette Kagame. Kimwe mu byo aba babyeyi b’intwaza bavuga cyabafashije, ni ukwibukira hamwe ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bose basangiye amateka.
Kuri ubu, aba babyeyi rimwe na rimwe bafata umwanya bakabyina kuko kuba hamwe ari kimwe mu byabagaruriye icyizere cyo kongera kubaho nyuma yo kugitakaza kubera gusigara iheruheru, ku ikubitiro barashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema kubakorera ibyiza.
Umuhuzabikorwa w’urugo impinganzima ya Nyanza, Mukakarara Clarisse ashingiye ku bikorwa aba babyeyi b’intwaza bakorerwa mu kubitaho umunsi ku munsi, avuga ko byatumye babaho batikanga icyakongera guhungabanya ubuzima bwabo mu mfuruka zose.
Urugo impinganzima ya Nyanza rwatashywe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame tariki ya 3 Nyakanga 2015, icyo gihe rwatujwemo intwaza 28, abasaza batanu n’abakecuru 23 baturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Gisagara, Bugesera na Nyagatare.
Uru rugo rw’impinganzima ya Nyanza ni urwa kabiri ruri mu ntara y’Amajyepfo nyuma y’uruherereye i Mubumbano mu Murenge wa Mukura, mu karere ka Huye.
Intwaza ni izina ryahawe ababyeyi bari bageze mu za bukuru bapfushije abo bashakanye ndetse bagatsemberwa abana babo bose, ku buryo basigaye bonyine.
Inkuru dukesha RBA












































































































































































