Abaturage basaga 300 batuye mu kagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibilizi, mu karere ka Nyanza basaba guhabwa ingurane y’ubutaka bakuwemo mu myaka isaga 10 ishize cyangwa bakabusubizwa kugira ngo bongere babubyaze umusaruro.
Aba baturage bavuga ko bari bijejwe ingurane nyuma yo kubwirwa ko ubu butaka buzagirwa Pariki y’inyamaswa.
Mu nkengero z’umusozi muremure hari imirima ihinzeho ibishyimbo ariko ba nyirabyo bakemeza ko iki gihe cy’ihinga muri uyu mwaka, ari bwo abaturage bafashe umwanzuro wo kuhahinga nyuma y’imyaka isaga 10 barabakomye.
Nk’uko tubikesha RBA, aba baturage bavuga ko ubu butaka babukuwemo mu myaka isaga 10 ishize. Aho hantu ngo babwirwaga ko iki cyanya kigiye kugirwa parike y’inyamaswa. Bemeza ko mu kubibasaba, ubuyobozi bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane izabafasha kujya gushaka ahandi ho gutura no guhinga. Ariko magingo aya, ngo amaso yaheze mu kirere.
Iki kibazo abaturage bemeza ko bakigejeje ku nzego zitandukanye dore ko kinazwi n’uwahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah. Kuba bamaze imyaka isaga icumi barakuwe muri ubu butaka kandi ntibanahabwe ingurane, bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye mu iterambere ry’imiryango yabo.
Aba baturage barasaba ko niba badahawe ingurane z’ubu butaka, babusubizwa bagakomeza bakabubyaza umusaruro nka mbere kuko n’ababuhinga ubu bisa nk’aho babwihaye.
Mu 1959, ni bwo umwami Mutara III Rudahigwa wari uyobowe u Rwanda muri icyo gihe yagize kino gisigara icyanya cy’ubuhigi. Gusa ngo imyaka yakurikiyeho mike ubu butaka bwahawe abaturage bavaga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo babuhinge.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bubiheraho bwemeza ko hari abaturage baba barigabije ubu butaka bakabuhinga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko iki kibazo barimo kugifatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda, kugira ngo hamenyekane abari batuye muri ubu butaka byemewe n’amategeko bahawe ingurane. Ibi kandi ngo bikaba bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.
Gusa n’ubwo abaturage bavuga ko ubu butaka babwakwa babwirwaga ko bugiye kuba Pariki, ubuyobozi bwo si ko bibivuga, ahubwo ngo icyari giteganyijwe, ni ukahagira icyanya gikomye cya Leta. Igikomeje guteza urujijo aba baturage basaga 300 batuye mu kagari ka Rwotso mu murenge wa Kibirizi, ni uko batigeze babwirwa ko ubu butaka atari ubwabo na mbere bikarinda bigera aho babwibaruzaho.
Panorama













































































































































































