Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru baributswa ko bagomba gutekereza ku guhinga batareba ibibatunga uwo munsi gusa, bakihatira guhinga bagamije kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu bayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye hagamijwe kumenyekanisha ibikorwo umushinga (CDAT) ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira ugiye gutangira gukorera mu karere ka Nyaruguru, ku wa 15 Gashyantare 2023, yibukije abaturage kudahinga bagamije amarenza munsi, ahubwo bagomba kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko bakagura n’ibindi bikenewe babikesha umusaruro bakura mu buhinzi.

Agira ati “Uyu mushinga uje, ufite igihe uzamara kandi uzabasigira ubumenyi; muzabubyaze umusaruro. Ibi bikorwa bizafatwe neza. Uyu munsi guhinga bya ndenze umunsi ntibikigezweho ahubwo ubu ni uguhinga umuntu akabona amafaranga. Umuhinzi agahinga avuga ngo ‘nzahinga mbone ibyo ndya, nanagurishe mbonemo ibindi nkeneye.”
Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga CDAT, Uzaribara Ernest, avuga ko abaturage ba Nyaruguru icyo basabwa ari ugukorera hamwe n’abakozi b’umushinga, bakajya inama, ahari ibibazo bakabisangira n’ahari amahirwe akabyazwa umusaruro.
Agira ati “Umushinga CDAT waje gufasha abantu kugira ngo duhindure umusaruro tuvana mu buhinzi bwacu, tugamije guteza imbere ubuhinzi, tugire aho tuvana ubuhinzi bwacu naho tubugeza. Tuzaba hafi bishoboka, namwe muzabyaze umusaruro amaterasi n’ibishanga bizakorwa, tuzafatanya mwige kuvomera, kubika umusaruro, kugira ngo mukomeze kwiteza imbere.”
Ku ruhande rw’abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye aherereye ahazakorerwa ibikorwa, bishimiye ibikorwa bigiye kubakorerwa kugira ngo ubutaka bakoreraho bukomeze kubungabungwa, ndetse buzanababyare umusaruro. Bizeza ubuyobozi bw’akarere n’umushinga kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye.
Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda uzamara imyaka 5 mu turere dutandukanye tw’igihugu. Mu majyepfo ukazakorera mu turere 6 aho mu myaka itatu mu karere ka Nyaruguru uzatunganya ibishanga 2 (agaciro karacyakorerwa inyigo), amaterasi y’indinganire ha 288 n’imirwanyasuri ha 128 byose hamwe bifite agaciro ka miyali imwe na miliyoni 82.
Uyu mushinga amafaranga uzakoresha n’inguzanyo ya Banki y’Isi yahaye u Rwanda akazanyuzwa muri BDF na BRD binyuze mu gutanga inguzanyo ku kigero cyo hasi n’ingwate, abantu bakabona uko bahabwa inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
CDAT ifite intego nyamukuru igira iti “Kongera imikoreshereze yo kuhira no gucuruza mu bicuruzwa n’ibigo by’ubuhinzi no gufasha abahinzi kubona imari yo guteza imbere ubuhinzi.”
Rukundo Eroge












































































































































































