Rukundo Eroge
Mu karere ka Nyaruguru, irushanwa “Umurenge Kagame Cup” ku batari abanyeshuri, ryitezweho kugira uruhare mu bukangurambaga mu gufasha abaturage kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Iri rushanwa rinitezweho kuzamura impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, guteza imbere umuco wo guhiganwa ndetse no kwidagadura abaturage bishimira ibyiza byinshi byagezweho.
Ku wa 15 Ukuboza 2023 hatangizwaga irushanwa “Umurenge Kagame Cup” 2023/2024 mu murenge wa Cyahinda, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yibukije abaturage ko aya marushanwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza bifashishije ubukangurambaga bukorwa igihe iyi mikino iba.
Agira ati “Muri iri rushanwa dushishikarizamo abaturage kugira isuku, gukunda Siporo no kuyigiramo uruhare. Umusaruro w’iyi mikino harimo ubukangurambaga bukorwa mu bantu benshi baba bitabiriye ndetse n’impano z’abakinnyi zigakomeza kuzamuka.”
Nzamurambaho Frederick, Kapiteni w’ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Cyahinda, avuga ko yishimiye intsinzi babonye ku munsi wa mbere bagiye gukomeza guhatana ngo bazitware neza mu gihugu.
Agira ati “Iri rushanwa nungukiramo byinshi binyuze mu nama nyinshi tugirwa. Twigeze kuba abakabiri ku ntara, turashaka noneho gutwara igikombe, twizeye ko tuzabishobora.”
Murorunkwere Joselyne, Umuturage wo mu murenge wa Cyahinda, witabiriye imikino avuga ko yanezerewe kandi azakomeza kwitabira kugira ngo yumve inama agirwa.
Agira ati “Nishimiye uko ikipe yacu itangiye tuzakomeza kuyifana, urubyiruko rutitabira narugira inama yo kuza kuko hano twungucyiramo byinshi.”
Iri rushanwa umurenge Kagame Cup rizakinwa mu mikino irindwi ariyo; imikino ngororamubiri, Volleyball, Basketball, Sitball, gusiganwa ku magare, umupira w’amaguru no kubuguza, mu bahungu n’abakobwa. Biteganyijwe ko iri rushanwa ryatangijwe ku rwego rw’akarere ku wa 15 Ukuboza 2023 rizasozwa ku wa 05 Mutarama 2024, abazatsinda mu karere bazakomereza ku rwego rw’Intara.
Mu mikino y’Umurenge Kagame Cup iheruka akarere ka Nyaruguru kabaye akambere mu mikino ngororamubiri mu gihugu ndetse n’ikipe y’umupira w’amaguru yageze muri ½ ku rwego rw’Intara.
Uko imikino yagenze ku munsi wa mbere:
Abagore
1. Ngoma 1-0 Ngera
2. Busanze 3-0 Munini
3. Kivu 1-0 Muganza
4. Ruheru 0-2 Nyabimata
5. Kibeho 1-0 Rusenge
6. Ruramba 2-0 Mata
7. Cyahinda 1-0 Nyagisozi
Abagabo
1. Ngoma 2-0 Ngera
2. Busanze 1-2 Munini
3. Kivu 1-1 Muganza (pen 1-3)
4. Ruheru 2-2 Nyabimata (pen 3-2)
5. Kibeho 2-0 Rusenge
6. Ruramba 0-0 Mata (pen 4-5)
7. Cyahinda 3-0 Nyagisozi

















































































































































































