Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyuma y’amezi arindwi nta kanunu ke, Umunyamakuru Ndabarasa yongeye kugaragara

Ndabarasa Jean Marie Vianney (John), Umunyamakuru wa Sana Radio yari amaze amezi asaga arindwi yaraburiwe irengero yongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali. (Photo/Archives)

Hashize amezi asaga arindwi, Umunyamakuru Ndabarasa Jean Marie Vianney (umenyerewe ku izina rya John),  wakoreraga Radio Sana, akaba n’Umwanditsi Mukuru wayo, yongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha urubuga umuryango.com, kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Ndabarasa yongeye kugaragara ari mu buzima busanzwe nyuma y’uko abantu benshi batari bazi aho aherereye, we akavuga ko yari yarahunze.

Agira ati “Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nyuma y’aho bamwe mu bavandimwe banjye bakoze ibyaha bituma batoroka igihugu ndetse abandi bagafungwa, nagize ubwoba nkeka ko nanjye bishobora kumviramo gukurikiranwa n’ubutabera. Ibi byatumye mfata icyemezo ntoroka igihugu.”

Akomeza agira ati “Maze kugera mu gihugu cyo muri aka karere ntifuza gutangaza, nashakishije uko najya mu nkambi z’impunzi kuko aribwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira ndetse n’ibyangombwa byo kujya gusanga abavandimwe banjye mu mahanga ariko izo nzira ntizampiriye. Naje guhamagarwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bavandimwe bo mu Rwanda bangira inama yo gutaha kuko atari jye wakoze ibyaha, kandi ko ntacyo nshinjwa, ari nabyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha.”

Ndabarasa uvuga ko amaze ibyumweru bitatu mu Rwanda, akaba avuga ko agiye gusubukura gahunda z’ubuzima, akanavuga ko iminsi yamaze mu gihirahiro yamwigishije byinshi azaheraho mu buzima bushya.

Umuryango wamubajije niba nta bwoba afite avuga ko ntabwo kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe umukurikirana kandi n’iyo haba hari inzego zashaka kumukurikirana no kugira ibindi zimubaza yiteguye kuba yabisubiza.

Amakuru yo kubura kwa Ndabarasa yamenyekanye muri Kanama 2016. Icyo gihe Polisi yatangaje ko nta muntu wigeze ayigezaho ikibazo ko haba hari umuntu wabuze.

Itangazamakuru ryakomeje gukurikirana ngo rimenye aho Ndabarasa yaba aherereye ariko ntiryashobora kugera kuri ayo makuru kugeza ubwo yongeye kugaragara mu mujyi wa Kigali, aganira na bamwe mu banyamakuru.

Uretse umwuga w’itangazamakuru Ndabarasa ni umuhanzi usanzwe ariririmba mu bukwe wanakoze indirimo Rwanda Nziza n’iyitwa Ntituzabibagirwa yaririmbye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities