Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Paris: Dr. Munyemana Sosthène yatsinzwe ubujurire akomeza ibihano muri gereza

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Nyuma y’uko aburanishijwe mu rwego rw’ubujurire, Dr. Munyemana Sosthène washinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises) rwongeye kumuhamya ibyo yaregwaga, ahanishwa gufungwa imyaka 24.

 

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuva ku itariki 16 Nzeri 2025, mu bujurire bwari bwasabwe na Dr. Munyemana Sosthène ubwe, akimara gukatirwa igifungo cy’imyaka 24 mu mwaka wa 2023.

 

Muri ubu bijurire, Dr. Munyemana Sosthène yemereye Urukiko ko yari abitse imfunguzo z’ibiro bya Segiteri ya Tumba, kuva ku itariki 23 Mata-19 Gicurasi 1994; avuga ko yazifashishaga mu gufungirana Abatutsi, ariko agamije kubarinda.

 

Nyamara ngo nta Batutsi Dr. Munyemana yigeze arinda, ahubwo abo yafungiranye muri ibyo biro barishwe, nk’uko Me André Martin Karongozi wunganiraga abaregera indishyi muri uru rubanza yabisobanuye.

Me André Martin Karongozi, wunganiraga abaregera indishyi

 

Me Karongozi yagize ati “Yari afite urufunguzo rwa Segiteri ya Tumba, akaba ari ho yajyanaga abantu, we avuga ngo yashakaga kubakiza, ariko byagaragaye ko bavagayo bajya kuri Perefegitura i Butare;  nyuma abo bantu bose barapfuye.”

 

Uru rubanza rwari ruteganyijwe kuzasomwa ku wa 24 Ukwakira 2025, ariko Urukiko rwagaragaje ibyaha bihama Dr. Munyemana, mbere gato mu ijoro ryo ku itariki 23 Ukwakira 2025.

Ku wa 20 Ukuboza 2023, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rwari rwahamije Dr. Munyemana Sosthène, kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri byo, ahanishwa gufungwa imyaka 24 irimo umunani (8 ans de sûreté) agomba kumara muri gereza, ari na bwo yahise ajurira.

 

Yari yasabiwe gufungwa burundu

Mbere y’uko urubanza rusomwa, ku itariki 21 Ukwakira 2025 ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ko Dr. Munyemana Sosthène akwiye gufungwa burundu, kubw’uruhare yagize mu rupfu rw’abantu benshi.

 

Dr. Munyemana Sosthène yahamijwe n’ Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kugira uruhare mu bikorwa byayiteguye.

Dr. Munyemana Sosthène, mbere yo gukatirwa n’urukiko

 

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rumaze kuburanisha mu bujurire Dr. Munyemana Sosthène, ndetse no kugaragaza ko uyu mugabo wakoreraga ibitaro bya Butare mu gihe cya jenoside, yigisha no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rishinzwe ubuvuzi, yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi no mu kuyitegura; rwamuhanishije gufungwa imyaka 24.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities